{Mu gihe haburaga iminsi mike gusa ngo ashyingiranywe n’umukunzi we w’Umwongerezakazi Alex Lanchester, UmunyamerikakaTucker Blandford w’imyaka 23 y’amavuko yibeshyeye ko yapfuye kugirango ubukwe buseswe.}

Amakuru dukesha ikinyamakuru The Mirror atangaza ko Alex Lanchester nawe w’imyaka 23, yakiriye telefoni itangaje aho yumvise ijwi ry’umugabo urira rimubwira riti "Alex, uravugana na se wa Tucker. Biragoye cyane kubivuga…ariko umuhungu wanjye Tucker yapfuye".

Iki kinamakuru gitangaza ko Alex yumvise amakuru avuga ko uwagombaga kuba umugabo we yarwaye indwara yo kwiheba (depression) hanyuma akiyahura mu muhanda akagongwa n’imodoka.

N’amarira menshi, Alex yaje guhamagara nyina w’umuhungu kuri telefoni ngo amwihanganishe ku byago yagize ariko atungurwa no gusanga uyu mubyeyi ntakintu azi kuri iyi nkuru mpimbano.

Alex wamenyanye na Tucker muri Kamena 2012 ubwo yari yaragiye kwiga muri Kaminuza ya Connecticut muri Amerika, bivugwa ko bagombaga gushyingirwa kuya 15 Kamena 2014. Bisobanuye ko iyo adahemukirwa ubu aba ari mu kwezi kwa buki!

Uyu mwongerezakazi avuga ko yagize ubuhumyi igihe kinini kuko uyu musore yajyaga agira ingeso yo kumubeshya kenshi, nk’aho yigeze kumwemerera ko azaza mu Bwongereza kumusura ariko umunsi wo kujyayo wagera, akamuhamagara amubwira ko atakije.

Yamubwiye ko impamvu ari uko yaraye afashwe na Polisi atwaye imodoka yanyoye inzoga aho yagombaga kwitaba urukiko ntiyasohoka muri USA.

Alex Lanchesterna Tucker Blandford wibeshyeye ko yapfuye
Alex Lanchesterna Tucker Blandford wibeshyeye ko yapfuye

The Mirror ikeka ko Tucker Blandford yaba ariwe wahinduye ijwi ahamagara Alex yigize se kandi ngo byose yabikoze agamije kudashyingirwa na Alex. Kuri ubu Alex akomeje gutangaza ko nyuma yo guhemukirwa bikomeye n’uwo yari yarakunze, atazongera kugira umugabo yizera ukundi.