{Umunyamerikakazi w’imyaka 74, yafunzwe mu gihe cy’imyaka 32 ku cyaha atari yakoze; nyuma rero nibwo yaje kurekurwa nyuma yo kwihangana no guhanyanyaza kw’abanyeshuri biga iby’amategeko baje gusubirishamo urubanza kugeza ubwo batsindaga kuwa Kabiri.}

Mary Virginia Jones yari yakatiwe igifungo mu 1981 kubera ubwicanyi n’ubujura. Kuwa Mbere umucamanza William Ryan, w’urukiko rukuru rwa Los Angeles yakuyeho ibyamuhamaga kandi anategeka ko arekurwa.
Inkuru yanditswe na 7sur7 ivuga ko uyu mugore watwawe no gusenga cyane, akunze guhimbwa "Mama Mariya" n’incuti ze n’umuryango, yafashwe nk’umufatanyacyaha mu bwicanyi bw’umucuruzi w’ibiyobyabwenge bwari bwateguwe n’umugabo we batasezeranye, Mose Willis.
Ariko ku bw’abanyeshuri biga iby’amategeko muri Kaminuza ya Californie y’Epfo, baburaniye uyu mugore imbere y’urukiko, Mose Willis yari yatunze imbunda ya pisitoli umugore we kugira ngo amushore muri koridoro ari naho yari yiciye uwo mucuruzi.
Willis nawe yari yatawe muri yombi, akatirwa urwo gupfa. Yapfiriye mu cyumba biciramo ubwo yari ategereje ko igihano cye gishirwa mu bikorwa.
Mbere yo guhamwa mu 1981, Jones yari yaramenyanye na M. Willis atagira aho aba. Gusa Willis yamusezeranyije gutangira ubuzima bushya.

Ariko icyumweru kimwe mbere y’ubwo bwicanyi, M. Willis yari yarashe umukobwa wa Jones, witwa Denitra, kandi akangisha we na nyina ko azabica nibajya kubibwira polisi.
Denitra yari mu rukiko kuwa Mbere. Nyuma y’itangazwa ry’icyemezo cy’abacamanza, yabwiye itangazamakuru ati: "Ibi birenze ukwemera. Ni wo munsi twari twarategereje ubuzima bwacu bwose".


Ibitekerezo 0