{Mu gihugu cy’ubwongereza umwana w’imyaka 15 yahawe igihano cyo gufungwa imyaka 16 azira kwica nyina w’imyaka 47 amukubise inyundo mu mutwe.}
The guardian dukesha iyi nkuru ivuga ko uyu mwana yaba yarishe nyina abitewe na filime yabonye umugabo yica umugore we amukubise inyundo mu mutwe, uyu mwana wishe nyina mu umwaka wa 2011, yisobanuye imbere y’urukiko rwa Nottigham avuga ko atiyumvisha neza icyamuteye kwica umubyeyi we ko ngo yari yataye ubwenge ngo kuko imibanire ye n’umubyeyi we nta gatotsi karikarimo ko bari babanye neza, avuga ko kwica byamugwiriye kuko nta narimwe yigeze atekereza kwica.
Daniel Bartlam amaze kwica nyina Jacqueline Bartlam, yamuzingazingiye mu gipapuro kinini arangije aramutwika kugira ngo azimanganye ibimenyetso kuburyo kumumenya abamuzi babireberaga ku menyo ye.
Ubwo polisi yakoroga ipereza ku rupfu rwa Jacqueline yasanze muri mudasobwa ya Daniel harimo ibice bimwe bya filime bigaragaza umuntu wishe undi amwicishije inyundo nyuma akamutwika ikindi kandi ngo yakundaga gusura imbuga za interineti zigisha ibijyanye n’ubwicanyi n’uburyo bikorwa rwitwa « How to get with murder ».
Ku munsi wejo tariki ya 2 mata 2012 inteko y’urukiko itaranyuzwe n’ibisobanuro by’uwo mwana, ntiyamuhanaguyeho icyaha yamukatiye imyaka 16 y’igifungo akazagikorera mu kigo ngororamuco cy’urubyiruko cyo muri icyo gihugu.







Ibitekerezo 0