{Kuwa gatatu mu gihugu cy’u Bwongereza umugore w’imyaka 28 yakatiwe igifungo kigera ku mwaka n’igice kubera gusiga umwana we yibyariye areba televiziyo mu gihe cy’iminsi itanu yose.}
Nk’uko urubuga rwa internet www.dailymail.co.uk dukesha iyi nkuru rubitangaza, uwo mwana w’imyaka itandatu yasigaye mu nzu areba televiziyo, ntacyo afite cyo kurya uretse amata azwi ku izina rya yawurute n’amazi yo kunywa.
Ibi byaje kumenyekana aho umwana yategereje iminsi itanu yashira agasohoka akajya ku baturanyi akaba ari bo babitangarije abashinzwe umutekano bagaherako bata nyina w’umwana muri yombi.
Nk’uko abo baturanyi babitangaza, ngo babonye umwana yahogoye ndetse arimo gutitira nyuma bagasanga icyo gihe cyose yabaga mu cyumba gikonje kandi kandi cyuzuyemo umwanda.
Aho Terry yaje kugarukira agasanga umwana we ari mu maboko ya polisi, yahise afata umwanzuro wo kutamukurikirana.
Umushinjacyaha Peter Forbes yabwiye urukiko rwa Maidstone Crown ko Terry yabwiye polisi ko asigaye akora ijoro mu iduka ryitwa Woolwich ngo ariko akaba yarazaga umwana agisinziriye.
Yagize ati: "Nkora uko shoboye kose ngo mbone amafaranga kandi ntatakaza akazi kanjye."
Gusa nyuma y’ibyo bisobanuro ngo ntibisobanutse neza aho Terry yari aherereye by’ukuri muri icyo gihe cy’iminsi itanu.
Umwana yatangarije polisi ko nyina yamusize yambaye imyenda y'ishuri ubwo yitegura kujya ku ishuri yabona atagarutse akayiyambura agakomeza kwirebera televiziyo.
Umushinjacyaha yakomeje atangaza ko Terry yabwiye polisi ko igiye yari ku kazi agatekereza ko umwana ari wenyine.
Nyamara Forbes yagize ati: "Nta bindi bisobanuro agomba gufungwa."
Urukiko, mu gutekereza ku mwana ko byamugiraho ingaruka kuba nyina afunze kubera we, umushinjacyaha Martin Joy ygize ati: "Yagombaga kuba yarahuye n’ibibazo bitandukanye cyane ko n’aho yari ari hatari heza na gato".
Joy akaba yaranze kwitaba telefoni n’imwe mu zari ziturutse mu muryango mu rwego rwo gusaba kugabanya ibihano.
Trevor Wright uburanira Terry yavuze ko Terry yahuye n’ikibazo cy’ubukene aho yari amaze amezi umunani yose ataba mu rugo kubera ihohoterwa ryo mu ngo none akaba afite ikibazo cy’amadeni y’ubukode ari nacyo cyamuteye kwibagirwa ibintu bya ngombwa.
Yagize ati: "Njye sinamufunga kuko yicuza icyaha yakoze kandi bikaba byumvikana ko nawe ari ibibazo byabimuteye."
Wright akomeza avuga ko n’ubwo umwana arimo kwitabwaho ariko nyina afite igikomere n’agahinda kenshi
Nyuma yo gukatirwa kwa Nathalie Terry, umwana we arimo kurerwa n’umuryango wa sekuru.
Abishinga iterambere rero bakibagirwa inshingano zabo basabwe kwisubiraho kuko benshi baharenganira kandi byinshi bikahangirikira.
Iwacu (Rwanda) umuntu yakwibaza ngo ho bimeze bite? Ntibikwiye rero cyane ko n'umuco wacu utabitwemerera.




Ibitekerezo 0