Kuba abantu babanaga bananirwa kumvikana bagahana gatanya nta kidasanzwe kirimo, ahubwo uburyo batandukanye n’icyabatundakinyije ni cyo gishobora kwibazwaho.

Umutesi ni izina ryahinduwe ry’umugore uri mu kigero cy’imyaka 34, mu mpera za 2022 yavuye mu rugo yari amazemo imyaka ine abana neza n’umugabo ajya kwibana. Byatunguye benshi kuko rwari urugo rufatwaho icyitegererezo.

Inkuru z’uku uyu mugore n’umugabo batakibana zatangaje benshi mu bari babazi kuko babonaga babanye mu mahoro kandi buzuye urukundo.

Mu 2014 nibwo Umutesi yahuye n’uwari umugabo we babanza kuba inshuti nyuma baza gukundana kugeza bemeranyije kubana, mu 2018 bakoze ubukwe bw’igitangaza imiryango n’inshuti barishima.

Ababasuraga ndetse na bo ubwabo bavugaga ko urugo rwabo ari ijuru rito, gusa uko rwaje gusenyuka biteye ubwoba ndetse birenze ibitekerezo bya muntu.

Urukundo bari bafitanye rwagaragariraga buri wese ariko ntabwo rwigeze ruramba kuko rwari rwubakiye ku kinyoma gikomeye kitari gutuma rutera kabiri.

Mu kiganiro na Umutesi yavuze ko ari mu bagore bahawe urukundo kandi ko urugo rwe rwamubereye rwiza.

Ati “Ndi umwe mu bagore bagize urugo rwiza, umugabo wanjye yarankundaga antetesha mu buryo budasanzwe ku buryo natekerezaga ko atari mu buzima bwanjye butakomeza.”

Umuntu wiyemerera neza ko yagize urugo rwiza ushobora kwibaza uko byagenze kugira ngo atandukane n’uwahoze ari umugabo we kandi nawe ahamya ko yari ari muri paradizo.

Nubwo Umutesi avuga ko urugo rwe rwari paradizo abivuga amarira atemba ku matama, yibaza uburyo yabanye n’umugabo imyaka irenze ine atarabasha kumusobanukirwa neza.

Urukundo rwamuhumye amaso

Umutesi yari umukozi muri Kigali ari naho yabanaga n’umugabo ariko afite amasomo ajya gukurikirana mu ntara muri kaminuza akamarayo impera z’icyumweru zose.

Mu minsi isanzwe y’icyumweru yabaga ari kumwe n’umugabo we baryohewe n’urukundo, mu mpera z’icyumweru akajya mu masomo ariko nabwo urukundo rwarakomezaga kuko yamwitagaho cyane ni yo babaga batari kumwe.

Muri iyi minsi uyu mugore yabaga yagiye gukurikirana amasomo ye nibwo umugabo yabonaga umwanya wo gukora ibyo akunda yamuhishe mu gihe cyose bamaranye.

Umugabo wa Umutesi ni umwe mu baryamana n’abo bahuje ibitsina kuko yiyumvamo n’abagabo bagenzi be. Uyu mugabo yakundaga kugendana n’abasore n’abagabo.

Umugore we ntabwo yigeze abigiraho ikibazo kuko ikibi yumvaga ko kwaba ari ukuba agendana n’abagore cyangwa abakobwa, avuga ko ari kimwe mu byamushimishije kuba umugabo adakunda abagore.

Ati “Ntabwo nigeze mbonana uwari umugabo wanjye ari kumwe n’abagore n’abakobwa badafitanye isano, yahoraga ari kumwe n’abasore b’inshuti ze bikanshimisha kuko numvaga ko atanca inyuma.”

Biragoye cyane ko ushobora kubona abagabo babiri bari kumwe ngo ubacyeke amababa cyane nk’usanzwe afite umugore ntiwamutekerereza ibi bintu.

Iyo Umutesi yajyaga kwiga umugabo yazanaga umwe mu basore bari inshuti ze akarara mu rugo rwabo, uyu mugore yumvaga ko ari ukuharara gusa nyamara baryamanaga ku buriri bwabo.

Igihe kimwe umuvandimwe w’Umutesi wabanaga nabo mu rugo yabonye umugabo we ari gusomana na wa musore ujya uza kuharara, bimutera amakenga atangira kubagenzura.

Uyu muvandimwe niwe waje kumenya ukuri kose uyu mugore yari yarahishwe, yarabagenzuye neza aza kubona ko baryamana mu gihe umugore we aba yagiye kwiga.

Byamubereye umutwaro uremereye yibaza uko azabibwira umuvandimwe we n’uburyo yabonaga yishimiye urugo, biramuyobera niko guhitamo kuva muri urwo rugo ajya kuba ahandi.

Ibyo byose ntabwo Umutesi yari abizi umuvandimwe yamubwiye ko ahavuye ku mpamvu ze gusa ariko we yari arambiwe kuba muri icyo kinyoma.

Kera kabaye Umutesi yarangije ya masomo yajyagamo mu ntara, ari naho nawe yaje kumenyera ukuri. Umugabo yatangiye kujya agenda ntatahe akamubwira ko yari kumwe n’inshuti ze z’abasore.

Ibi byaramubabazaga ku buryo yatangiye gukeka ko yaba afite undi mugore bacuditse ariko iteka akamwereka ko ari kumwe na wa musore bigatuma atuza.

Yaje gutangira kubigira ikibazo ubwo ibijyanye no gukora igikorwa cy’abashakanye byagabanutse ndetse umugabo akamwereka ko atabikeneye bituma agira amakenga.

Umutesi yabajije umugabo we impamvu, amubwira ko rwose nta kibazo ahubwo aba yumva atabishaka ubwo yaba arwaye gusa amwizeza kwikosora, nibwo yikosoye ariko akajya amusaba ko babikora mu buryo budasanzwe.

Uyu mugore yigiriye inama yo kuganiriza ikibazo wa muvandimwe we amusaba ko yagenzura umugabo we neza ariko ntiyamwerurira ngo amubwire ukuri azi ku mugabo we.

Umutesi yavuze ko ubwo yaganiraga n’umuvandimwe yabonye ko hari icyo amukinze ariko ntiyabyitaho cyane.

Ubuzima bwarakomeje umugabo amukunda nk’uko bisanzwe ariko byagera ku gikorwa cy’abashakanye akamwihunza bikomeza kumuhangayikisha. Uyu mugore yigiriye inama yo kumugenzura ngo arebe ko nta wundi mugore afite.

Umutesi yavuze ko yihaye uburyo bwo kumugenzura ariko biba iby’ubusa kuko icyo yashakaga atari cyo umugabo we yakoraga.

Ati “Najyaga muri telefoni mu butumwa bw’amazina y’abakobwa singire icyo mbona nkabona bavugana ibisanzwe, nkamukurikira nkabona asohokana na za nshuti ze z’abagabo n’abasore gusa.”

Rimwe Umutesi yari kumwe n’umukozi wamukoreraga mu rugo amubwira ko igihe yigaga umugabo we yajyaga atahana n’abasore batandukanye kandi bakararana mu cyumba cyabo.

Uyu mugore yagize ubwoba ahita atekereza uburyo umugabo awe ahorana n’abasore biramuyobera, yongeye kujya kugisha inama wa muvandimwe ntiyamwerurira neza ibyo yabonye gusa amubwira ko nawe yabonaga umugabo we ararana n’abagabo.

Byatumye atangira kwita ku mubano wa wa musore n’umugabo we ariko ntiyagira icyo abona. Uyu mugabo imico ye yarahindutse noneho atangira gusa n’uwivumbura ku mugore we.

Bakomeje kugirana ibibazo bitandukanye, uyu mugabo yaje gutandukana na wa musore bari bawubanye akundana n’undi bibabaza wa musore nibwo yabwije ukuri umugore we.

Umutesi avuga ko umunsi uyu musore yabimubwiye byamurenze ndetse ntabashe kubyemera kugeza amuhaye ibimenyetso byose ndetse anamuhuza n’uwari ari gukundana n’umugabo we.

Ati “Umusore yari inshuti y’urugo nkajya mubaza ngo ko watwanze ukakitureba akanyihorera, ubwo yamenyaga ko uwo mugabo asigaye afite undi musore baryamana byaramurakaje aza kumbwiza ukuri.”

“Yambwiye ko ansaba imbabazi kuko yaryamanaga n’umugabo wanjye ntabizi. Numvise Isi inguye hejuru nti urambeshya anyereka amashusho bari mu bikorwa byabo ndumirwa.”

Umutesi amaze kubona ibimenyetso yabibwiye umugabo we nk’ubizi neza nawe amwemerera ko aba ashaka kuryamana n’abagabo ariko amukunda byahebuje.

Uyu mugore kwihangana byaramunaniye afata umwanzuro wo kujya kwibana nibwo na wa muvandimwe yamubwiye ukuri kw’ibyo yabonye. Ubu ari gushaka inzira za gatanya kuko atumva ko yakomezanya nawe.

Umutesi avuga ko ibyamubayeho n’ubu atarabasha kubyakira bityo ko abantu bakwiye kuba maso mu buryo bwose.

Ati “Na nubu ntabwo ndumva ko byambayeho mba numva ari inzozi zizashira kuko sinatekerezaga ko ari ikintu gishoboka, abajya kubana bakwiye kwitondera byinshi Isi yose yarahindutse.”