Uko imyaka yicuma niko usanga uyu muco ukura kuri bamwe na bamwe, hakaba n’ababatwa na manyinya kugeza ku rwego rwo hejuru; ibi bishobora no kugira ingaruka ku buzima bwabo.

Akenshi mu nama zirebana n’akazi hashobora kuboneka icyo kunywa ndetse no mu mibanire n’abandi ugasanga bahuzwa na ka manyinya mu busabane bwabo. Ese byaba bisobanuye ko uramutse uhagaritse kunywa inzoga wabura inshuti mu birori, ukumva uri wenyine?

Hari inama zatanzwe n’inzobere z’abaganga zagufasha kureka kunywa inzoga ariko ukaguma gusabana n’inshuti zawe.

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe ubuzima bwo mu mutwe n’imyitwarire mu Kigo cy’Ubuvuzi cya Fortis, Dr Samir Parikh, avuga ko ugomba kumenya ko imibanire yawe n’abandi no kunywa inzoga ari ibintu bibiri bitandukanye. Ngo niba warahagaritse gufata inzoga, ntugomba kwibeshya ngo usome n’intama imwe kuko burya ishobora gutuma wongera kuzisubiraho.

Umujyanama mu Bitaro bya Paras, Dr Jyoti Kapoor, avuga ko niba ushaka kureka gufata ka manyinya ugomba kwiha nibura amezi atatu cyangwa atandatu wirinda kugendana na ba bantu bakizinywa gusa mbere ya byose ugomba kumenya ko ari wowe ushaka kureka kuzinywa nta wundi bireba uretse wowe ubwawe. Ikindi kandi, ugomba kumenya ko kutanywa inzoga bidatuma usuzugurwa cyangwa ngo wumve utagendana n’iterambere. Ibuka ko inshuti ziba inshuti igihe zigufasha kugira ejo heza.

Umuhanga mu byerekeranye n’ubuzima bwo mu mutwe, Dr Rakhi Anand, avuga ko uburyo wakwifashisha ngo ureke inzoga ari ukugabanya uburyo wazinywaga gahoro gahoro kandi ngo imbere yawe ukahashyira ibinyobwa bidasembuye.

Akomeza avuga ko mu gihe uri gushaka kureka ka manyinya, ari byiza kubwira inshuti n’abaturanyi kubigufashamo no kugushyigikira.

India Today dukesha iyi nkuru ivuga ko igikwiye guhabwa agaciro ari icyemezo cyatumye umuntu ahitamo kureka inzoga.

Inzobere mu byerekeranye n’ubuzima bwo mu mutwe, Dr Shweta Sharma, avuga ko icyo ukwiye guha agaciro ni ukumenya inyungu bifite mu mubiri wawe, uko ushaka kugaragara neza mu bandi, amafaranga uri kuzigama, n’ibindi.

Niba wafashe icyemezo cyo kuva ku nzoga, ugomba kubaha impamvu zabyo. Ntugacibwe intege n’ibyo bakuvugaho bitewe n’ubujiji cyangwa igihe bagenzi bawe basinze kuko inshuti nyanshuti itagukomeretsa.

Mu gihe wahinduye uburyo bw’imibereho yawe, hari benshi bazakubaza impamvu yabyo, bityo rero itegure ibizakuvugwaho byose.

Abahanga bavuga ko mu gihe guhora utanga ibisobanuro bikurambiye, reba ibintu ubabeshya, wenda uvuge ko umutwe uri kukurya, ko uri butware imodoka mu kanya cyangwa se ufate ikirahure cy’inzoga mu ntoki wenda bazagabanya ibibazo.

Nk’igihe habaye ibirori ku nshuti, hagere ukererewe wenda buri wese yafashe utwo kunywa nka tubiri. Ushobora kandi no kuhagerera igihe ariko ukaza kugenda hakiri kare bagitangira gufata icyo kunywa.

Icyakubera cyiza ni ukugenda udasezeye abo mwicaranye kuko baba bahugiye ku nzoga. Igihe wafashe icyemezo ntakuka cyo kureka agasembuye, hari ibindi binyobwa wajya winywera nk’ikawa, divayi zidasembuye, icyayi n’imitobe.