Uyu mwana wo mu gace ka Muskogee bwa mbere yatabaye mugenzi we bigana ku ishuri ubwo yaheraga umwuka nyuma yo kumira agafuniko k’ikaramu, yongera gutabara umugore wari ugiye guhira mu nzu.

Davyon yavuze ko yatabaye uwo mugore kuko yabonaga yananiwe gusohoka mu nzu, abona naramuka amusize aheramo agapfa. Yaramufashije amujyana mu modoka, abona uburyo ahunga.

Polisi imaze kumenya ibyo uwo mwana yakoze, yaramushimiye inamuhereza ishimwe rimugira umupolisi w’icyubahiro.

Uwo mwana yatangaje ko we yumva nakura azaba umwe mu batwara imodoka z’imbangukiragutabara zizwi nka ambulance.

Davyon Johnson yashimiwe kuba yaratabaye abantu babiri mu munsi umwe
Davyon Johnson yashimiwe kuba yaratabaye abantu babiri mu munsi umwe