Ku wa 10 Mutarama 2025, ni bwo Busta Ryhmes yatonganye n’umukozi we witwa Dashiel Gables ubwo bari mu gace ka Brooklyn mu mujyi wa New York, bigera n’aho bafatana mu mashati.
Uyu muraperi wari warakariye umukozi we kuko yigiriye kuvugira kuri telefoni mu masaha y’akazi, yahise atangira kumuhondagura ibipfunsi mu maso kugeza amukomerekeje ku jisho.
Abonye bikomeye Busta yahise ahunga, naho umukozi we Gables ahamagara polisi ngo imutabare ihita inamujyana kwa muganga ngo avurwe ibikomere byari mu maso.
TMZ yanditse ko uyu muraperi nyuma yo guhunga byamwanze mu nda maze ku wa 14 Mutarama 2025 yishyira polisi ya New York, yari maze iminsi imuhigisha uruhindu.
Akimara kwirega yahise ahabwa urwandiko ruriho ibyo aregwa n’itariki azitabira mu rukiko ngo yiregure ku byaha birimo gukubita, gukomeretsa no guhohotera umukozi we.
Busta Ryhmes wari umaze iminsi atavugwa, ni umwe mubaraperi bamenyekanye mu myaka yashize ndetse n’ubu aracyari mu bavuga rikijyana mu muziki wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, dore ko asigaye atunganya indirimbo z’abahanzi bakomeye.






Ibitekerezo 0