{Liam Johnston yafatwaga nk’Umwongereza ubyibushye kurusa abandi mu Bwongereza bwose. Yari afite ibilo 419 kandi yishwe n’indwara y’umutima afite imyaka 22.}

7sur7 yanditse ko kuwa Kane nibwo abakozi b’ambilansi bahamagawe mu rugo kubera ko uwo musore atari agishoboye kugira icyo akora.

Liam yabagaho mu bwigunge: ntiyari agisohoka mu rugo kubera isoni z’ibilo bye. Mu kiganiro yigeze gutanga mu mezi icyenda ashize, yagaragaje ko ashaka kwikiza ibilo byanze bikunze."

Yasobanuye ko kuba yaramaze igihe kinini mu bushomeri byatumye ibilo bye byiyongera. "Nanjye ubwanjye ndirambiwe."

Byasabye ko abakozi b’ambilansi bahamagara abandi bagenzi babo 12 kugira ngo bashobore gusohora Liam iwe. Igice kimwe cy’inzu n’igipangu cy’ubusitani byabaye ngombwa gukurwaho kugira ngo bamutambukane.

Liam Johnston yabaga mu bwigunge atewe isoni n’umubiri we.