{Malik Abongo Obama, uhuje se na Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika,Barack Obama, ubu ari kugurisha amaruwa abiri murumuna we Barack yamwandikiye, imwe ku madolari y’Amerika 15,000 (asaga miliyoni icyenda n’igice y’Amanyarwanda).}

Ayo mabaruwa yombi Perezida Obama yanditse ashimira umuryango we agira ati ”Ndabashimira cyane ko mudahwema kunshyigikira no kunsengera” agasoza ashyiraho umukono we.

Nk’uko Africa review yabyanditse, Gary Zimet ukusanya inyandiko muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yandikiye uwo muvandimwe wa Obama amubaza niba nta baruwa ye yaba atunze, aza kumusubiza amubwira ko afite amabaruwa abiri.
Baje guhita bafata icyemezo cyo kuyagurisha. Ubu ayo mabaruhwa ari kugurishwa ku rubuga rwa internet rukusanya rukanagurisha inyandiko "momentsintime.com".

Zimet yakomeje avuga ko izo baruwa zerekana uruhare rwa Barack Obama mu muryango we. Avuga ko ari umubano w’ubucuti ariko adakabije cyane.