Nicolas Galy w’imyaka 40, yapfuye muri Nyakanga 2018 agongeshejwe ibaba ry’indege nyuma y’akanya gato ayisohotsemo ngo akoreshe ubuhanga bwe muri siporo yo kogoga ikirere izwi nka skydiving.
Galy na bagenzi be bari bari mu ndege ya sosiyete Midi-Pyrénées Skydiving School Association, yabafashaga kwimenyereza iyo siporo.
Uyu mupilote utatangajwe izina yashinjwe ko mu gihe Galy yari agisohoka mu ndege, atabanje gutegereza ngo amanuke ku buryo atagira aho ahurira n’indege.
Umupilote ngo yahise akata indege ako kanya, ibaba ryayo rikubitira Galy mu kirere ahita ashiramo umwuka.
Bagenzi ba Galy bo bamanutse nyuma ntacyo babaye nk'uko ibinyamakuru byo mu Bufaransa birimo Le Parisien byabitangaje.
Ikirego cyajyanywe mu rukiko, ku wa kabiri w’iki cyumweru rwemeza ko uwo mupilote yagize uruhare mu rupfu rwa Galy.
Uretse kumuhagarika mu gihe cy’umwaka, yanaciwe amande ya 17,400, ariko asonerwa kimwe cya kabiri cyayo.






Ibitekerezo 0