Jackline Kyatuhaire ahagarariye Akarere ka Kanungu mu Nteko Ishinga Amategeko ya Uganda yagombaga kwicanwa n’abandi bantu bane ariko bo batari abadepite.
Uyu mupadiri ngo yahaye ikiraka abantu batatu ngo bice abagize umuryango wa Depite Kyatuhaire. Muri abo bahawe akazi, harimo umupfumu wo mu Ntara ya Masaka witwa Sulaiman Muyombwa.

Uyu ngo ni icyamamare mu kwica abantu muri ubu buryo kandi ntibimenyekane.
Uyu mupfumu bamubonye nyuma y’uko aka kazi kananiye abandi babiri barimo umugabo uvangavanga umuziki mu bitaramo(DJ) witwa Innocent.

Uyu mupfumu ngo yabaciye miliyoni y’amashilingi, amafoto y’abagomba kwicwa bose, intama y’umweru n’inkoko.

Paulino Twesigye, Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Mbuya ushinjwa gushaka kwicisha umuryango w'abantu batanu
Paulino Twesigye, Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Mbuya ushinjwa gushaka kwicisha umuryango w'abantu batanu

Red Pepper ivuga ko padiri yabyemeye ahita atanga ayo mafaranga ariko avuga ko ibindi agiye kubishaka, nyuma yajyanywe ahantu yategetswe gusenga imana z’aba bapfumu afite amaraso n’amafoto y’abagomba kwicwa.

Uyu mugambi wamenyekanye ubwo abari baremerewe aka kazi ko kwica aba bantu bazaga kureba Padiri akabishongoraho kuko ngo yabonye undi ubarusha ubushobozi.

Bishinganishije kuri Polisi…

Aba uko ari batanu basabye Umukuru wa Polisi ya Uganda, Gen. Kale Kayihura, kubacungira umutekano nyuma y’aho bimenyekaniye ko hari umuntu ushaka kubica. Ibi bije bikurikira ikirego batanze bashinja uyu mu Padiri gushaka kubica.

Umwe muri aba witwa Odelia yagize ati: “ Twasabye Gen. Kayihura kugira icyo akora ku kibazo cyacu kuko kidakemutse hari ikintu kibi cyatubaho.”

Bamaze gusaba ibi Umukuru wa Polisi ya Uganda yahise ashyiraho itsinda ry’abapolisi rishinzwe gukurikirana iki kibazo.

Mu minsi ishize, uyu mupadiri yamamaye mu bitangazamakuru bya Uganda, aho byavugwaga ko ashaka kwica uyu mudepite kandi afite amafaranga atabarika,aho amakuru atangwa yemeza ko ayavana mu bikorwa binyuranyije n’amategeko.

Uyu mugabo ngo afite imitungo irimo amazu y’ibitangaza mu mijyi itandukanye, kandi ahenze akodeshwa hamwe n’imirima y’ibyayi.

Umuvugizi w’ishami rikurikirana iki kibazo, Emilian Kayima yabwiye Red Pepper ko bagiye gufata umwanya wo kugikurikirana ku buryo basubiza ibintu mu buryo abashinja uyu mupadiri basubirana umutekano nk’uwo bahoranye iki kibazo kitaravuka.

Inkomoko y’umugambi wo kurogesha

Bivugwa ko inkomoko y’uyu mugambi yaba yaravuye ku bugure bw’ubutaka Padiri yagurishije nyina wa depite mu myaka ya 1980.

Nyuma y’uwo mwaka, Padiri yagiye kuba mu Butaliyani, avayo akomereza ubutumwa bwe muri Kenya I Nairobi nyuma aza kugaruka muri Uganda.

Aho agarukiye, ngo yasabye Kodeyira, nyina wa Depite Jackline Kyatuhaire kuva muri ubwo butaka ariko undi arabyanga, biheraho amakimbirane aravuga kugeza ubwo ajya gucirira abapfumu n’abakonikoni ngo amwikize.