Binyuze ku rubuga GoFundMe rwifashishwa mu gukasanyiriza abantu bafite ibibazo amafaranga, Briskman amaze gukusanyirizwa amafaranga ibihumbi 100 by’amadolari yo kumubeshaho we n’abakobwa be babiri.
Briskman w’imyaka 50 y’amavuko, yafotowe ku wa 29 Ukwakira 2017. Yari ashinzwe kwamamaza ikigo cyitwa Akima LCC, giherereye muri Leta ya Virginia, yirukanywe nyuma y’uko ifoto ye imaze gukwirakwiza ku mbuga nkoranyambaga.
Uyu mugore yavuze ko yirukanywe ashinjwa kwica amahame agenga akazi kandi ngo ubwo yazamuriraga musumbazose Trump ntiyari mu kazi.
Uyu mugore ngo ntababajwe na gato n’uko yirukanywe, kandi nta n’ubwo yicuza ibyo yakoze kuko avuga ko n’ubu yakongera kubikora aramutse ahuye na Trump.
Iyo foto Briskman yafotowe yazamuye urutoki, ubu ni yo yashyize ku nkuta ze akoresha ku mbuga nkoranyambaga nkuko The Telegraph yabitangaje.
Abakusanya ayo mafaranga bari bihaye umuhigo wo kugeza ku bihumbi 100 by'amadolari none banarengejeho ndetse ashobora no kwikuba kabiri.





Ibitekerezo 0