Muri iyi nkuru, tugiye kurebera hamwe bimwe mu bisanzwe byandikishwa intoki, ushobora kwiga kandi ukamenya byinshi ku mitekerereze yawe.

Ingano y’inyuguti

Muri rusange, ingano y’inyandiko zawe ishobora kwerekana niba ugira isoni cyangwa utazigira. Niba wandika n’inyuguti nto birashoboka ko ufite imico utuje kandi witonda..

Niba wandika inyuguti nini birashoboka ko uri umuntu utitonda, wigirira icyizere kandi abantu benshi bakwitaho ahantu hose ugeze kubera uvuga cyane.

Umwanya usiga hagati y’inyuguti

Abantu basiga umwanya munini hagati y’inyuguti bakunda ubwisanzure no kwigenga, abasiga umwanya muto usanga ari abantu badakunze kuba bonyine, igihe cyose bakunda kuba bari kumwe n’abandi.

Umuvuduko w'ikaramu

Niba ukoresha igitutu kiremereye mu gihe ukoresheje ikaramu cyangwa ikaramu y’igiti, uba uri umuntu ukunda kwiyemeza.

Umukono (signature)

Imikono itagaragara neza ivuga umuntu wigenga kandi ufunze. Umukono ugaragara neza (usobanutse) werekana kwigirira icyizere.