{Irushanwa ryo gutora Nyampinga uhiga abandi mu bana bato, ryateje impagaragara mu Bufaransa, bitewe nuko ubuyobozi bw’iki gihugu butarishyigikiye, nyamara ababyeyi b’aba bana bo bifuza ko ryakorwa nta kabuza. Biteganyijwe ko riba kuri uyu wa Gatandatu tariki 14 Ukuboza.}

Abana basaga 40 bafite kuva ku myaka 5 kugeza ku myaka 11 nibo bamaze igihe batozwa kuba ba Nyampinga, mu gihe bitegura gutorwamo uzahiga abandi kuba ihogoza.
Nubwo iri rushanwa risanzwe riba, Guverinoma y’u bufaransa yagaragaje kutagishyigikira kuko ngo iki gikorwa cyafatiye ku myaka yo hasi, mu gihe kuri ubu hifuzwa ko nibura cyahera ku myaka 13 kugeza kuri 18, nyamara ibi ababyeyi na bo ntibabikozwa.
Ibi byababaje Guverinoma y’iki gihugu cyane ngo kuko ari uburyo butuma biga kwibona no kwirya mu gihe imyaka yabo itabibemerera, kuko bakiri bato cyane.
Urubuga rwa yahoo rwanditse ko bamwe mu babyeyi bafite ukundi babyumva kuko ngo hari abavuga ko aho kwambikwa ikamba nka Nyampinga uwatorwa yakwambikwa ingofero y’abana itukura (Bonnet Rouges).
Nyamara ariko ngo nubwo ibi byose byavuzwe, muri Nzeri uyu mwaka wa 2013, inteko ishinga amategeko, umutwe wa sena wari wateranye, itora itegeko ribuza amatora nk’aya, yaba ku bana bafite munsi y’imyaka 16, ko uwabirengaho yahanishwa imyaka ibiri y’igifungo n’amande ngana n’amayero 30.000.
Ubwo hatorwaga iri tegeko, umwe mu bagize sena, Chantal Jouanno, yagize ati: “Ntitukareke abakobwa bacu batekereza bakiri bato cyane ku bwiza bwabo bw’inyuma. Ntidukwiye kureka inyungu ziva mu bucuruzi zirutishwa uburre bakwiriye guhabwa.”
Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ho, irushanwa nk’iri iyo ribaye abana bafite kuva ku myaka 5 n’6 kugeza kuri 11, biyerekana basizwe ibirungo (Maquillage), inkweto ndende, imyambaro ikurura ababareba kandi bagahabwa amafaranga menshi, mu gihe mu gihugu cy’u Bufaransa baryamaganira kure ritaragera kuri uru rwego.




Ibitekerezo 0