Mu kiganiro yagiranye n’ umwe mu bashinzwe kurengera inyamaswa kuri twitter, uyu mutetsi yagaragaje ko ajya avanga inyama mu mu mafunguro aha abagana iyo hoteli kandi bamubwiyte batazirya, ariko ngo yabikoraga ku buryo abakiliya batabimenya.
Uwo mukozi ushinzwe kurengera inyamaswa yabwiye Lambert ko umunsi umwe azafatwa naramuka atabiretse.
Bimaze kumenyekana, Alex Lambert yaje guhindura imvugo asobanura ko ibyo yaganiraga n’ ushinzwe kurengera inyamaswa bitari ukuri ahubwo ngo yarikiniraga
Kwisubiraho mu mvugo ntibyabujije nyiri hoteli gufatana icyemezo cyo kumwirukana.
Ni nyuma yuko abagana iyo hoteli bari basabye nyiri hoteli kugira icyo akora ku makuru yatangajwe n’ umukozi we.
Doreen McCluskey,umwe mu bagannye iyo hoteli yanditse ko hari ubwo uyu mugabo yongeraga mu mafunguro inyama z’ingurube kandi uwo agaburira yamwihanangirije ko atazirya.
Mu ijambo ryatanzwe na nyiri hoteli, yavuze ko nyuma yo gusuzuma ibirego byinshi biregwa Lambert yasanze nta kuri bifite kuko bitigeze bigaragazwa muri iyi hoteli.
Gusa ashimangira ko ashingiye ko kuba yarirase avuga ko agaburira abantu inyama kandi batazirya, ngo nta kindi yagombaga kumukorera uretse kumwirukana.
Bamwe mu baririye muri iyi hoteli ,babonye ibyo uyu mugabo yanditse batandangiye kugira ubwoba ko bashobora kugirwaho ingaruka n’inyama bagaburiwe kandi batazirya.





Ibitekerezo 0