Ubwo bujura bwabereye mu bubiko bw’iyi sosiyete buherereye hafi y’umujyi wa Cortona, mu karere ka Tuscany, mu mpera z’icyumweru gishize.
Amakuru yatangajwe n’ibitangazamakuru birimo ANSA na Reuters avuga ko divayi yibwe ari iyo mu musaruro wa 2023, harimo ubwoko bwa Solaia, Tignanello na Guado al Tasso.
Mu macupa yibwe harimo hagati ya 8.000 na 10.000 ya Solaia, imwe muri divayi zizwi kandi zihenze za Antinori.
Amashusho yafashwe na camera zo hafi y’aho ubwo bujura bwabereye agaragaza abagabo bagera kuri barindwi bihishe mu maso. Bivugwa ko babanje guhagarika uburyo bwo gutanga impuruza ndetse n’imikorere ya camera zimwe z’umutekano mbere yo kwinjira mu bubiko.
Bakoresheje amakamyo abiri manini ndetse n’ibikoresho bya sosiyete bizamura imizigo, mu gupakira amacupa ya divayi mbere yo kuyatwara.
Ubujura bwaje kumenyekana ubwo abakozi ba Marchesi Antinori bageraga ku kazi bagasanga ububiko bwinjiwemo ndetse divayi nyinshi zatwawe.
Inzego z’umutekano mu Butaliyani zatangiye iperereza rigamije kumenya abakoze ubwo bujura ndetse n’aho divayi yibwe yaba yarajyanwe.
Marchesi Antinori ni umwe mu miryango izwi cyane mu gukora divayi mu Butaliyani, umaze imyaka isaga 600 muri uyu mwuga. Bimwe mu bicuruzwa byayo, birimo Solaia na Tignanello, biri mu bwoko bwa divayi zo mu Butaliyani zikunzwe cyane ku isoko mpuzamahanga.






Ibitekerezo 0