Pakkirappa Hunagundi w’imyaka 30 utuye mu gace ka Karnataka mu Buhinde akunze kurya amatafari, garaviye ndetse n’ibyondo aho arya ibiro bitatu ku munsi.

Uku kugira umwihariko mu kurya bivugwa ko Hunagundi yaba afite indwara izwi nka Pica ituma abayirwaye baryoherwa n’ibintu bidafitiye akamaro umubiri wabo.

Nta kibazo yari yahura nacyo aho agira ati “Maze imyaka 20 ndya amabuye n’amatafari. Ndabikunze cyane kandi bigize ubuzima bwanjye. Natangiye mfite imyaka 10. Kuri ubu numva ari ngombwa kuko nshobora kureka ibiryo nkarya amabuye cyangwa ibyondo.”

“Nta ngaruka byari byangiraho. Amenyo yanjye ameze neza bikenewe kandi nshobora gushuna ku ibuye rikomeye nta kibazo na gito ngize.”

Nyina amaze imyaka 20 agerageza kubimukuraho dore ko ajya ashuna no ku nzu yabo ariko Hunagundi avuga ko iyi nzu iryohereye.

Ikinyamakuru Daily Mail kivuga ko amakuru amaze gusakara ko Hunagundi arya amabuye, abantu bakunze kumukurikira bareba uko arya bidasanzwe ndetse bamwe bagatangaza ko bibitera ubwoba bagasaba ko hagira umufasha agakira.

Hunagundi ni umuhinzi mu gace atuyemo ariko afite umugambi wo kuzenguruka igihugu yerekana ubuzima bwe budasanzwe abibyaza umusaruro.

Agira ati “Hashize imyaka ine data apfuye. Ndasabwa kwita kuri mama. Nta handi dukura amafaranga, bityo ndashaka kubyaza umusaruro impano yanjye nerekana ibyo nzi gukora ngo mbone amafaranga.

Mu gihe abandi barya ibiryo bisanzwe, uyu ariherera akarya amatafari
Mu gihe abandi barya ibiryo bisanzwe, uyu ariherera akarya amatafari
Arashaka gukoresha uku kurya kudasanzwe ngo abona amafaranga yo kwita kuri nyina
Arashaka gukoresha uku kurya kudasanzwe ngo abona amafaranga yo kwita kuri nyina