Iyi sosiyete iherereye i Kolkota ivuga ko iki cyayi kizayungurura Trump akagira ubwenge buhagije bwo kuyobora Amerika ndetse na roho ye igacya.

Iki cyayi cyahawe Trump, ngo azakinywa mu gihe cy’imyaka ine aho azajya anywa nibura ibikombe bine ku munsi.

Muri iyi nkuru dukesha urubuga 7sur 7 , Sumit Shah, umuyobozi w’ iyi sosiyete yahaye trump icyayi yavuze ko hanashinzwe urubuga www.teafortrump.com, abantu bazajya bifashisha bibutsa Trump kunywa icyayi buri munsi.

Ashimangira ko iki cyayi gisanzwe kigirira umumaro abantu benshi , kizanafasha gusukura umubiri ndetse kikongerera ubushobozi bwo gutekareza kuri Trump ushobora guhabwa inshingano zikomeye zo kuyobora Amerika.

Trump yagiye arangwa n’udushya dutandukanye cyane muri iyi nkubiri yo kwiyamamariza Amerika cyane cyane ku magambo yagendaga avuga, byanateye benshi kwibaza uko Amerika izaba iyobowe naramuka atsinze amatora.

Biteganyijwe ko amatora ya Perezida wa Amerika azaba tariki 8 Ugushyingo uyu mwaka, aho Trump azaba ahanganye na Clinton.

Trump yahawe impano y'icyayi izamwongerera ubwenge inamwoza roho
Trump yahawe impano y'icyayi izamwongerera ubwenge inamwoza roho