{None tariki 31 Werurwe 2014 nibwo umunara wa Tour Eiffel wo mu Bufaransa wizihiza isabukuru y’imyaka 125 umaze. Uyu munara ufatwa nk’ikirango cy’umujyi wa Paris, watashywe tariki 31 Werurwe 1889, kuva ubwo uba kimwe mu bikurura ba mukerarugendo benshi ku Isi.}

Ibintu 10 ukwiye kumenya kuri Tour Eiffer

1. Tour Eiffel ntiyamye isa nk’ibihogo. Mu 1889, yari ifite ibara ry’umuhondo ariko yamaranye igihe gito. Kuva 1954 kugeza 1961 yasizwe ibara ry’umutuku uvanze n’ibihogo.

2. Imirimo yo kuyubaka yaciye agahigo muri icyo gihe. Nyuma y’imyaka ibiri, amezi abiri n’iminsi itanu, uyu munara wagaragaraga mu kirere cya Paris.

3. Mu ntangiriro y’imyaka y’1930, uyu munara wifashishijwe n’uruganda rukora imodoka ruzwi nka Citroën ishyiraho icyapa cyo kwamamaza.

4. Mbere Abafaransa ntibakundaga na busa Tour Eiffel. Bavugaga ko nta kamaro kandi giteye ubwoba. Hanatanzwe icyifuzo cy’uko yasenywa.

5. Ikinyamakuru Le Figaro cyari gifite icapiro mu igorofa rya kabiri rya Tour Eiffel.

6. Mu gihe cy’ubukonje (hiver), Tour Eiffel igabanukaho santimetero 4 kugeza ku 8. Iyo ubushyuhe bwongeye kugaruka, irongera igasubirana uburebure bwayo busanzwe.

7. Tour Eiffel isurwa na miliyoni 7 z’abantu ku mwaka kandi barishyura, bigatuma ari yo nyubako ya mbere ku Isi yishyuza isurwa cyane. Ugereranyije na Empire State Building yo mu mujyi wa New York, yo yakira miliyoni 3,5 z’abayisura ku mwaka.

8. Kuri Tour Eiffel hari toni 16 z’amarangi. Aya marangi agamije guhangana n’imiyaga. Tour Eiffel yasizwe amarangi inshuro 18.

9. Mu ntangiriro Tour Eiffel yari iteganyijwe imyaka 20 gusa. Gustave Eiffel yayubatse ngo bizihize imyaka 100 y’impinduramatwara y’Abafaransa.

10. Mu mezi ya mbere, “ascenseurs” ntizakoraga. Abayisura bakoreshaga amadarage (escaliers) ngo bagere mu magorofa yo hejuru. Byabafataga isaha yose.