Amashyuza ni amazi ashyushye by'akazuyazi ari ku Kiyaga cya Kivu mu gice cya Rubavu, ahuruza urujya n’uruza rw’abanyarwanda n’abanyamahanga. Bamwe bizera ko kuyakiriramo amavunane.

Iyo utembereye aho aya mashyuza aherereye, utungurwa n’uburyo ahasanga abantu benshi, byatumye azitirwa mu rwego rwo kuyabyaza umusaruro.

Uretse ibyo kandi hari n’abavuga ko batunzwe n’umurimo wo kunanura imitsi y’abahagana.

Abo baturage bavuga ko umuntu ushaka kureba gusa ayo mashyuza yishyura amafaranga 500 ashyirwa muri Koperative ihashinzwe, mu gihe uwifuje kunanurwa imitsi n’ingingo we yishyura 500 Frw cyangwa 1000 Frw.

Uwitwa Izibyose Desire wo mu Murenge wa Nyamyumba, avuga ko amaze imyaka itanu akora akazi ko kunanura imitsi n’ingingo abaje kureba amashyuza, bimuteza imbere.

Yagize ati “Mu myaka itanu maze nkorera hano, nakubwira ko amafaranga maze kuhakura amaze kumfasha byinshi kuko niyo yatumye niga ndangiza ayisumbuye nyuma y’uko ababyeyi banjye bari barabuze amafaranga yo kunyishyurira ishuri kandi n'ubu amafaranga y'aha niyo antunze.”

Avuga ko ku munsi adashobora kubura amafaranga ibihumbi bibiri cyangwa 1500 frw atahana.

Jean Bosco nawe ukora ako akazi yemeza ko amutunze kuko kagiye gutuma yuzuza inzu y’ibyumba bitatu n’uruganiriro mu mwaka umwe gusa atangiye kugakora.

Yagize ati “Najye ntunzwe n’amashyuza kuko mu mwaka umwe gusa maze ntangiye aka kazi maze kwigurira ihene eshatu n'inkoko eshanu ku buryo n’ubu ndi gushakisha amafaranga y’amabati y’inzu ndi kubaka kandi nizeye ko nzayabona.”

Uyu musore avuga ko adashobora kureka uyu mwuga bitewe n’uko amafaranga awukuramo amufasha kubaho, dore ko ku munsi mu gihe cy’imibyizi acyura amafaranga ari hagati ya 2000 Frw na 3000 Frw mu gihe mu mpera z’icyumweru akorera ibihumbi bine, amafaranga adapfa kubonwa na buri wese.

Bamwe mu batuye mu Karere ka Rubavu bemeza ko batunzwe n'amazi y'amashyuza
Bamwe mu batuye mu Karere ka Rubavu bemeza ko batunzwe n'amazi y'amashyuza
Usuye amashyuza ananurwa imitsi iyo abyifuza
Usuye amashyuza ananurwa imitsi iyo abyifuza
Abantu b'ingeri zose bahurira ku Mashyuza bagiye kwihera ijisho
Abantu b'ingeri zose bahurira ku Mashyuza bagiye kwihera ijisho
Mu Karere ka Rubavu, hari abatunzwe no kunanura imitsi y’abagana amashyuza
Mu Karere ka Rubavu, hari abatunzwe no kunanura imitsi y’abagana amashyuza
Abananurwa imitsi bishyura amafaranga ari hagati ya 500 na 1000 Frw
Abananurwa imitsi bishyura amafaranga ari hagati ya 500 na 1000 Frw
Abantu usanga ari benshi ku mashyuza
Abantu usanga ari benshi ku mashyuza
Abanyamahanga nabo ntibatangwa kujya kureba amashyuza yo ku kiyaga cya Kivu
Abanyamahanga nabo ntibatangwa kujya kureba amashyuza yo ku kiyaga cya Kivu
Jean Bosco avuga ko agiye kuzuza inzu ayikuye mu mafaranga abona mu kunanura imitsi y'ababa bagiye ku mashyuza
Jean Bosco avuga ko agiye kuzuza inzu ayikuye mu mafaranga abona mu kunanura imitsi y'ababa bagiye ku mashyuza

[email protected]

Amafoto: Thamimu Hakizimana