{Perezida wa Tchétchénie (Ceceniya), Ramzan Kadyrov, akunda gukemura ibibazo akoresheje uburyo budasanzwe. Kuwa Kabiri tariki ya 23 Mata ubwo atishimiraga imikorere y’umwe mu baminisitiri yo kudatunganya Minisiteri akoreramo, yamuhaye isomo mu kibuga cy’iteramakofe (ring) imbere ya camera za televiziyo. }
Filimi yerekana Perezida Ramzan Kadyrov arwana na Minisitiri we ushinzwe siporo , yanyuze kuri interineti no kuri televiziyo yo mu Burusiya yitwa NTV.
Nk’uko tubikesha le point, Perezida Ramzan Kadyrov abinyujije ku rubuga rwa interineti rwa Instagram, yishimiye cyane ko we na Minisitiri we barwanye mu mukino w’iteramakofe, kuko yamuregaga kudatunganya inzu minisiteri ye ikoreramo.
Perezida Ramzan Kadyrov yatangaje ko amaze kubwira nabi Minisitiri kubera amakosa yakoze , byabaye ngombwa ko bajya mu kibuga cy’iteramakofe bakahimarira umujinya aho kujya kuwutura abo mu rugo badafitanye ikibazo.
Ramzan Kadyrov yunzemo avuga ko ingumi imwe y’ibumoso (crochet gauche /left hook) n’indi yiburyo (crochet droit/right hook) byari bihagije kugira ngo amwunvishe ukuri amusaba kutongera gukosa.
Ku mashusho yagaragaye kuri NTV, Perezida Ramzan Kadyrov na Minisitiri wa siporo, Salambek Ismaïlov, mu rubuga rw’iteramakofe(ring) Perezida yari yamuzengereje n’ amakofe menshi yo mu maso, undi agerageza kwirwanaho by’amafuti, kuko Perezida asanzwe ari umuteramakofe kumurusha.
Kurwana byamaze amasaha abiri hari n’umusifuzi, byanakurikiwe na Minisitiri w’umurimo wo mu Burusiya, Maxime Topiline.


Ibitekerezo 0