Ahagana saa mbiri za mu gitondo nibwo Habimana Jean Pierre na Muhire Samuel bafatanye mu mashati, bari mu gasanteri ka Tyazo mu Murenge wa Kanjongo.
Umwe mu babibonye yabwiye IGIHE ko bombi babanje guhamagara abagenzi babashyira mu mudoka, maze igiye umushoferi aha Habimana 200Frw, mugenzi we amusaba ko bayagabana, batamvukinyeho batangira kurwana.
Ati “Barwanye bapfa 200 Frw Habimana Jean Pierre yahawe n’umushoferi maze Muhire Samuel amusaba ko bayagabana undi aranga, barafatana maze Habimana Jean Pierre amuruma mu mutwe no ku kaboko, undi nawe amukubita ingumi.”
“Bagundaguranye cyane, ntiwamenya aho yayimukubise, abantu babakiza Habimana Jean Pierre ubona ko yapfuye, yari ari kuva amaraso mu mazuru, bamujyana kwa muganga ariko arapfa.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagali ka Kibogora, Uwihoreye Providence, yabwiye IGIHE ko Habimana uri mu kigero cy’imyaka 35 yaje gupfa, umurambo we ukaba wajyanwe mu bitaro bya Kibogora.
Ati “Muhire yashikirijwe RIB, bombi babahaye ibiceri bya 200 Frw, nibyo bapfuye, bari bayasigiwe n’umushoferi."
Yavuze ko ari abantu batari basanganwe imyitwarire myiza. Mu kurwana, ngo uwitabye Imana yarumye mugenzi we na we akamukubita ingumi, bikekwa ko ari zo zamwishe.





Ibitekerezo 0