Zaq Landsberg wubatse igihugu cye bwite yakoze ibendera ry’umuhondo n’umutuku na pasiporo yo kugira ngo umuntu abashe kucyinjiramo, ashyiraho n’umupaka urindwa na Robot [Soma: robo] nini.

Asobanura ibijyanye n’aka gahugu ke, Zaq yavuze ko icyo ashaka ari uko kizaba igihugu nyacyo, ati “ Intego yanjye ntizagerwaho. Ntibishoboka ariko binyuze mu byiyumviro bijyanye n’ibigaragara, ndimo ngerageza gutuma biba.”

Uyu mugabo Perezida Zaqistan yanakoze intero y’iki gihugu cye, ayita "Something from nothing", ugenekereje mu Kinyarwanda ni nko kubyaza ikintu mu busa.

Intego ye ni uko kizaba igihugu cyemewe
Intego ye ni uko kizaba igihugu cyemewe
Zaq, Perezida wa Zaqistan
Zaq, Perezida wa Zaqistan
I Robot irinda iki gihugu
I Robot irinda iki gihugu