Iyi myigaragambyo yari iyobowe n’abakobwa batatu Tameera, Nadia na Alysha Mohamed bakuyemo imyenda yo hejuru yabo, bagenda mu muhanda bambaye ubusa kugira ngo babashe kubona ubukonje kuko hari hashyushye.

Abandi bantu benshi bahuse babakurikira basaba ko abagore bemererwa kuzajya bagenda batambaye hejuru, amabere ari hanze agaragara. Gusa Polisi yahise ihagarika iyo myigaragambo.

Umwe muri aba bakobwa batatu, Alysha Mohamed, usanzwe ari n’umuhanzi ukomeye muri Canada, abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, yatangaje ko bahise batabwa muri yombi kubera kwerekana ubwambure bwabo ku karubanda.

Yatangaje ko we n’abo bavukana byabababaje bibatera gutanga ikirego barega polisi yo muri ako gace.

Iyo myigaragambyo yari yiganjemo abagore n’abakobwa bitwaje ibyapa byanditseho amagambo atandukanye.

Bamwe banditseho bati’ ‘Kwambara ubusa ntaho bihuriye n’ubusambanyi’’, abandi bati ‘twihe akayaga’ , abandi nabo ngo ‘ aya ni amabere si ibisasu’.