{Mudasobwa igendanwa yifashishijwe mu 1998 ubwo uwari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Bill Clinton yandikaga ubutumwa bwe bwa mbere nka Perezida yoherereza inzobere mu by’isanzure, John Glenn wari mu cyogajuru, yagurishijwe muri cyamunara.}
Iyi mashini yo mu bwoko bwa Toshiba Satellite Pro 435CDS ifite ibara risa nk’ivu yashyizwe ku giciro cy’amadolari ya Amerika 10,000 aho igurishwa n’inzu kabuhariwe mu guteza cyamunara yo muri leta ya Massachusetts.

Umuvugizi w’iyi nzu y’ubucuruzi, Bobby Livingston yabwiye AFP ati “Sinatungurwa no kuba ahubwo hari uwayigura ku madolari 100,000. Ibirimo ubwabyo biratangaje.”
Nta nenge n’imwe iyi mashini ifite kuko ngo ikora neza kandi iracyagaragaraho ubutumwa Clinton yandikiye à John Glenn wari mu butumwa bw’akazi bw’iminsi 9 mu cyogajuru cyiswe ‘Discovery’.
John Glenn yari yandikiye Clinton amusubiza ati “Kwandikira Perezida ndi mu kirere ni ubwa mbere bibaye, kandi nawe ni ubwa mbere wakiriye ubutumwa bwandikiwe mu cyogajuru.”
Hashize iminsi Clinton yashatse kumusubiza yifashisha imashini y’umuganga wo muri White House witwa Robert Darling, ati “Hillary na njye twishimiye kureba icyogajuru gifata iy’ikirere. Dutejwe ishema namwe n’ikipe yanyu, ariko twifuzaga ko ari twe bibaho.”

Ibitekerezo 0