Mu cyegeranyo iyi banki yashyize ahagaragara kuri iki cyumweru tariki ya 8 Ugushyingo, yagaragaje ko hakenewe uburyo bwihuse kandi budaheza ibikorwa bigamije kubungabunga ikirere muri gahunda zitandukanye z’iterambere,mu rwego rwo kugabanya ibyuka byangiza ikirere kandi bikanarinda abaturage baherereye ahantu bashobora kwibasirwa n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere.
Bimwe mu by’ingenzi bigaragazwa muri raporo ya Banki y’isi ni uko abaturage b’abakene barenga miliyoni 150 ku Isi bashobora kuzibasirwa n’indwara nka Maraliya, impiswi hamwe n’ibindi byorezo bishobora kubakururira imfu nyinshi.
Iki cyegeranyo gishyizwe ahagaragara mu gihe Isi yose iri kwitegura inama mpuzamahanga ku ihindagurika ry’ikirere, iteganyijwe gutangira tariki ya 30 Ugushyingo i Paris mu Bufaransa. Ni inama yiswe COP21.
Kije kandi gikurikiye inama ziherutse gutangwa n’Umuryango w’Abibumbye zigaragaza ko hakenewe ubushake mu kugabanya ibyuka byangiza ikirere nk’uko byagiye bitangazwa n’ibihugu byateye imbere mu by’inganda.
Ibi bihugu byiyemeje kugabanya ibyuka byoherezwa mu kirere ku buryo ukwiyongera ku bushyuhe kutarenga dogere celsius ebyiri muri iki kinyejana.
Banki y’isi kandi igaragaza ko ihindagurika ry’ikirere rizakomeza kuba intandaro y’isuhuka ry’abantu benshi mu bice bizibasirwa cyane,bigasaba ibikorwa na serivisi zigamije guteza imbere imibereho myiza y’abaturage mu buryo bwo guhangana n’ibihe bigoye bishobora kubangamira abaturage.
Iki cyegeranyo kandi kigaragaza ko kwiyongera k’ubushyuhe kuzaba intandaro y’izamuka ry’ibiciro by’ibiribwa mu bice byinshi byo ku mugabane wa Afurika,aho biziyongera ku kigero cya 12%.





Ibitekerezo 0