Uwari ugiye kuba umugabo we bikekwa ko ari umwicanyi ubihemberwa, wahawe akazi n’agatsiko k’abagizi ba nabi gacuruzwa ibiyobyabwenge, yabashije gutoroka polisi aho kugeza n’ubu agishakishwa.
Uwarose nabi burinda bucya! Ku munsi w’ubukwe bwe, Nancy Lizeth N. nibwo yatawe muri yombi mu gihe yari asohotse mu modoka yamugejeje ku rusengero yagombaga gusezeraniramo.
Uyu mugore washinjwaga icyaha cy’uburiganya, yari agiye gushyingiranwa n’umugabo witwa Clemente Mendiola M., umwicanyi ubihemberwa, wahawe akazi n’agatsiko k’abagizi ba nabi bacuruza ibiyobyabwenge.
Uwo mugabo ngo ntiyigeze agera ku rusengero ari na byo byatumye abasha gutoroka polisi ku munota wa nyuma.
Nyuma y’uko umugore atabwa muri yombi, ibirori byo gusezerana byahise bihagarara. Ibitangazamakuru byo muri Mexique, byatangaje ko abari batumiwe bahise bikubura bava kuri urwo rusengero.
Uretse umugeni, abandi barindwi mu bari bamuherekeje na bo batawe muri yombi. Polisi yatanze isezerano ko uzabasha gutanga amakuru y’aho umugabo aherereye azahabwa ibihumbi 15 by’amayero.






Ibitekerezo 0