{Abagendera ku magare bagera ku 3,000 b'ahitwa Guadalajara muri Mexique, kuri uyu wa Gatandatu bakoze imyigaragambyo banyonga amagare bambaye ubusa mu rwego rwo kwamagana ubwinshi bw’imodoka no guharanira uburenganzira bw’abanyamagare muri uwo mugi.}
Nk’uko abateguye iyo myigaragambyo babitangarije 7sur7, abanyamagare 3,000 bakoze urugendo rw’ibirometero bigera kuri 19 bambaye ubusa i Guadagala mu Burengerazuba bwa Mexique, bakangurira abantu kugendera ku magare kubera ubwinshi bw’imodoka nyinshi cyane zinasohora ibyuka byangiza ikirere.
Ibyo bikaba byarakozwe mu rwego rwo kwigaragambya, aho bamwe bari banditse ku mibibiri yabo bati “Abanyamagare benshi mu kwirinda ihumanya”, abandi bati “Umugi ni uwacu twese mureke amagare atambuke.”
Muri urwo rugendo kandi abanyamagare bibutsaga impanuka bahura nazo igihe imodoka zibaye nyinshi amagare ntahabwe agaciro mu muhanda.
Nubwo bamwe mu batuye uwo mugi babibona nk’igikorwa cyiza, ku rundi ruhande hari ababibona nk’igikorwa cy’urukozasoni kuri uwo mugi cyane cyane ko ari umugi usanzwe urangwa n’imigenzo myiza ya gikirisitu.
Abakoze iyo myigaragambyo bo basobanura ko bahisemo kwambara ubusa kugira ngo buri wese abiteho bityo ubutumwa bashaka gutambutsa bwumvikane.






Ibitekerezo 0