Inzoga ikozwe mu buryo butangaje ku buryo abantu babiri basangiye, umwe ashobora gukora ibidakorwa bitewe no gusinda nyamara mugenzi we banyweye izingana agasa n’uwanyoye amazi.

Ushobora kwibaza impamvu inzoga zigera mu mubiri w’abantu mu buryo butandukanye ku buryo umwe asinda nyamara uwo banyoye izingana ntasinde.

Ubundi inzoga igizwe by’umwihariko n’ikinyabutabire cyitwa ‘ethanol’. Iyo uyinyoye, inyura mu rwungano ngogozi kimwe n’ibindi bintu byose turya cyangwa tunywa.

Inzoga iyo igeze mu kanwa cya kinyabutabire kivanga n’amacandwe maze gike cyikinjira mu maraso cyinyuze mu dutsi duto two ku rurimi. Ya nzoga yasigaye, 20% yayo yinjira mu maraso inyuze mu gifu naho 80% ikanyura mu mara mato.

Iyo inzoga igeze mu maraso ikwedura imitsi bigatuma uwayinyweye yumva ashyushye by’akanya gato, bikurikirwa no kumanuka k’ubushyuhe bw’umubiri n’umuvuduko w’amaraso. Igakomeza ikajya mu bindi bice by’umubiri nk’ubwonko, impyiko, ibihaha n’umwijima.

Iyo inzoga igeze mu bwonko itangira guhindagura imikorere y’umubiri, aho ituma habaho ikorwa ry’ibinyabutabire nka ‘dopamine’ na ‘serotonin’ bituma umuntu yumva yishimye cyane kandi adahangayitse.

Iyo igeze mu bwonko kandi ibuza umubiri gukora ikinyamutabire cya ‘glutamate’ gifasha kumenya, kwibuka, kugira imbaraga, ndetse n’ibindi. Ibi nibyo bituma iyo umuntu yasinze yibagirwa, ntabashe gutandukanya ibintu, akazengereza, ndetse rimwe na rimwe agashaka gusinzira.

Inzoga iyo igeze mu mpyiko ihagarika imikorere y’ikinyabutabire kibuza impyiko gusohora amazi menshi,’ADH’ bigatuma amazi asohoka ari menshi bityo inkari zikiyongera. Iyi niyo mpamvu umuntu wanyweye inzoga nyinshi ajya kwihagarika kenshi kandi akagira inyota nyinshi.

Ibihaha nabyo bifasha gusohora imyanda mu mubiri rimwe na rimwe. Iyo inzoga igezeyo, ibihaha biyisohora mu mwuka. Iyi niyo mpamvu mu gitondo umuntu aba afite umwuka mubi iyo yaraye anyweye inzoga.

Ubusanzwe abahanga bavuga ko amacupa ane kugeza kuri atanu y’inzoga zifite alcool ingana na 5%, ashobora gusindisha umuntu. Gusa buri wese agira ibimuranga byihariye nk’ibiro, igitsina, ingano y’ibinure, ndetse n’ibindi.

Urugero, imibiri y’abantu bafite ibiro byinshi cyangwa amazi menshi ishobora kubasha kurwanya inzoga kurusha abafite ibiro bike. Ibi bituma abantu batabasha guhangana n’inzoga ku rugero rungana.

Abagore basinda vuba kurusha abagabo

Hari impamvu nyishi zituma abagore basinda vuba kurusha abagabo. Muri zo harimo ingano y’amazi yo mu mubiri ndetse n’ibinyabutabire bimwe na bimwe.

Ubusanzwe ibiro by’umugabo biba bigizwe na 55-58% by’amazi mu gihe ku mugore ari 45-55%. Ibi bituma umubiri w’umugabo ubasha kugabanya ubukana bw’inzoga kurenza uw’umugore.

Indi mpamvu ibyihishe inyuma ni ikinyabutabire gifasha umubiri gushwanyaguza inzoga cyitwa ‘gastric alcohol dehydrogenase’. Iki kinyabutabire kiboneka mu bwinshi mu bagabo kurenza mu bagore, bigatuma umubiri wabo ubasha kurwanya inzoga kurusha uw’abagore.

Zangiza umubiri na roho

Nubwo imibiri y’abantu yitwara bitandukanye nyuma yo kunywa inzoga, ukuri ni uko iyo unyweye inzoga nyinshi uba uri gushyira umubiri wawe mu kangaratete.

Ingaruka mbi z’inzoga ku buzima bw’umuntu zashyirwa mu byiciro bibiri. Icya mbere ni ingaruka z’ako kanya hamwe n’ingaruka zirambye.

Zimwe mu ngaruka z’ako kanya z’inzoga harimo kuba uwazinyweye yakora impanuka, kugira irari ryinshi riganisha ku busambanyi, gukuramo inda igihe uwayinyweye atwite ndetse n’izindi.

Kunywa inzoga kenshi nk’aho wabigize umwuga bishobora kugutera ibibazo byinshi nko kwiyongera k’umuvuduko w’amaraso, indwara z’umutima, indwara z’umwijima, kanseri y’ibere, kugabanuka k’ubudahangarwa bw’umubiri, kwibagirwa bihoraho, indwara zo mu mutwe ndetse no kubatwa n’inzoga.

Kunywa inzoga nyinshi mu gihe gito bishobora gutera ibibazo by’ubuhumekero no gutera cyane k’umutima bikaba byakuviramo kujya muri koma ndetse rimwe na rimwe ukaba wanapfa.

Inzobere mu by'umubiri wa muntu zigaragaza ko abagore basinda vuba kurusha abagabo
Inzobere mu by'umubiri wa muntu zigaragaza ko abagore basinda vuba kurusha abagabo