Muri ubu bushakashatsi, abagore babajijwe berekanye ko abagabo bagira akamenyero ko kwitwaza izo nyamaswa igikundiro cyabo cyiyongereyeho 24%, icyizere bari basanzwe bagirirwa cyoyongeraho 14% na ho mu bijyanye no gukurura abagore biyongereyeho 13% ugereranyije n’igihe babaga batitwaje za nyarubwana cyangwa injangwe.
Inkuru ya NewYorkPost ivuga ko abagabo bo berekanye ko abagore biyongeraho 7% ku bijyanye no gukurura abagabo iyo bagendana imbwa cyangwa injangwe ntoya kuruta igihe batazifite.
Ku bigendanye no kugirirwa icyizere ho abagore biyongereyeho 9% iyo babaga bagendana na zo kuruta igihe batazitwaje.
Aba bashakashatsi ariko batangaje ko kwitwaza ayo matungo yombi atari byo byaba byongerera abantu igikundiro gusa.
Ubushakashatsi bwakozwe muri Kanama 2016 bukozwe n’ikinyamakuru cyandika ku bigendanye n’imihindagurikire y’ibinyabuzima bwagaragaje ko mu gihe kugaragaza icyizere wifitiye, isura nziza no guhorana isuku ari urufunguzo rw’igikundiro ku bagabo n’abagore, ngo abagabo bafite ubwanwa by’umwihariko ngo bagira amahirwe mu rukundo.
Ikindi cyakongerera abagabo igikundiro ngo ni ukuba bafite inshingano basabwa gusohoza.
Ubushakashatsi bwakorewe muri Kaminuza ya Michigan muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu 2013, bwerekanye ko abagore benshi bakurwa mu byabo n’abagabo bazi kwigenzura mu gukoresha amafaranga neza, ngo kuko byerekana gufata inshingano no gukomera by’umugabo, bikaba ari bimwe mu bintu by’ingenzi biranga urukundo ruhamye.

Ibitekerezo 0