{Perezida Kim Jong-Un yafashe icyemezo cyo gutegeka abagabo bose kwiyogoshesha inyogosho ye. Iyi ni indi ntambwe itewe n’uyu mugabo ufatwa nk’umunyagitugu mu kugenzura igihugu cye.}
Inkuru yanditswe na 7sur7 ivuga ko aya makuru yatangajwe na BBC, nayo yabikuye ku kinyamakuru Korea Times. Kim Jong-Un yarangije gufata umwanzuro wo gutegeka ko iyo ngogosho yogoshwa Abanyakoreya bose.
Iki cyemezo cyari kimaze ibyumweru gishyirwa mu bikorwa mu byumweru bibiri mu murwa mukuru Pyongyang, kigomba no gukwirakwira mu gihugu cyose.
Nta gishya kirimo kuko abagabo bari basanzwe barategetswe gutoranya mu nyogosho 10 zagenwe kandi bakagomba kujya kwiyogoshesha buri byumweru bibiri. Ku bagore ho bari bategetswe inyogosho 18 ziswe iza gakondo.
Ikibazo kuri Kim Jong-Un, ni uko inyogosho yahisemo idakunzwe na benshi mu gihugu cye. "Iyi nyogosho irihariye. Ntabwo izabera buri wese kubera ko dufite amasura atandukanye." Uku niko umwe mu baturage yabwiye Korea Times. Akomeza avuga ko "isa cyane n’abajura b’Abashinwa. N’ikimenyimenyi mu 2000, twitaga iyi nyogosho iy’abajura b’Abashinwa'".
Ku bw'abategetsi bo muri Koreya ya Ruguru, ngo inyogosho y’imisatsi miremire "ihungabanya ubwonko” bigatuma umuntu adatekerezanya ubwenge.
Abageze mu za bukuru nibo bonyine bashobora kwirengagiza iryo tegeko, ariko nabo ntibarenze umusatsi wa cm 7. Ku rundi ruhande, ntacyo itegeko rivuga ku ruhara…


Ibitekerezo 0