{Mu ishuli rikuru ryigisha imyuga n'ubumenyi ngiro IPRC i Karongi batangiye gukoresha uburyo bwo gucana amatara umuntu akomye mu mashyi, ndetse no kuyazimya akayakoma atarinze gukora ahasanzwe hacanirwa amatara yo mu nzu.}
Ibi bikorwa by’ubuhanga byatekerejwe n’abanyeshuri biga ubumenyi ngiro muri iri shuri nyuma y’uko mu bigo by’amashuri usanga bikorwa bamwe bashakisha ahacanirwa bakanduza ibikuta by’inzu cyangwa bakajarajara bashakisha aho gucanira.
Ubu buryo babugezeho bifashishije amasomo biga mu byo gukora no gukoresha umuriro w’amashyanyarazi.
Nsabimana Callixte, umunyeshuri wiga mu mwaka wa gatandatu mu byo gukora amashanyarazi, yabwiye IGIHE ko “ubu buryo ari ingirakamaro, kuko bifasha mu kutangiza amarangi y’inzu, bikanafasha mu kuba hatavuka ikibazo mu nsinga aho bakiriza, kuko byakozwe hahuzwa uburyo urusaku rw’amashyi ari rwo ruha ubushobozi itara rikabasha kwaka no kuzima.”
Abanyeshuri ubwabo ngo nibo babyigereyeho bakurikije amasomo bahabwa, bakaba babona ari intambwe nziza n’abandi bakwiye gukoresha mu kurinda isuku y’inzu zabo no kurinda abana bato kuba bajya kwatsa bakurira banduza ibikuta kuko nabo bashobora kubitoza bakajya bakoma amashyi kuko iri koranabuhanga basanga nta mpanuka n’imwe rishobora guteza.
Urusaku rw’amashyi rukomwa narwo ngo nti ruba rukanganye cyane ku buryo rwagira uwo rubangamira, mu gihe buri muntu acanye cyangwa akazimya.




Ibitekerezo 0