Joe Biden akomeje gutarangwa n’umugore w’igikomangoma Charles uherutse kumwumva asura mu ruhame
Dail Mail yatangaje ko ibi byabaye ku wa Mbere tariki ya 8 Ugushyingo 2021 ubwo Perezida Biden yari ari kuganira n’ikigomangoma ndetse n’umugore wacyo Camilla.
Inkuru zikomeza zivuga ko ibirori yari yatumiwemo byari byitabiriwe n’abantu batandukanye barimo igikomangoma Charles na Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Boris Johnson, byabereye mu nzu ndangamurage izwi cyane i Glasgow.
Uwari inyuma ya Biden yavuze ko yamwumvise asura gusa ngo igitangaje ni uko “Camilla adahwema kubivuga.”
Ibi bibaye kuri Biden kandi nyuma y’uko ubwo hatangizwaga ku mugaragaro inama ya COP 26 iri kubera muri Ecosse yiga ku mihindagurikire y’ikirere, yasinziririye mu ruhame akamara amasegonda agera kuri 20 afatanyije amaso.





Ibitekerezo 0