Uyu umuhungu w'imyaka 12 wo mu gace ka West Bank muri Palestine, yakoze impanuka ubwo yari atwaye igare akaza kugongwa n'imodoka.
Yavunitse ijosi bibereyemo imbere, ibizwi nka "bilateral atlanto occipital joint dislocation", ku buryo biba bisa n'aho umutwe utagifatanye neza n'igice cyo hepfo ku rutirigongo, nk'uko byatangajwe na Times of Israel.
Nyuma y'iyi mpanuka, uyu mwana w'umuhungu yajyanywe mu ndege igitaraganya agezwa mu bitaro bya Hadassah Medical Centre, aho yahise yakirwa mu ndembe ndetse abaganga bavuga ko umutwe we wasaga n'utagifashe ku gice cyo hasi.
Dr. Ohad Einav wakurikiranye igikorwa cyo kubaga no kwita kuri uyu muhungu, yabwiye itangazamakuru ko byafashe amasaha menshi kugira ngo icyo gikorwa kibashe kurangira.
Kugira ngo ijosi ryongere guhagarara, byasabye ko bafunga insimburangingo mu gice cyangiritse, zishobora no gutuma umuntu ahindukira.
Ati "Ubushobozi bwo kubasha kurokora uyu mwana twabukesheje ubuhanga bwacu ndetse n'ikoranabuhanga rigezweho mu cyumba cyo kubagiramo."
Akomeza avuga ko itsinda ry'abaganga ryarwanye cyane ku buzima bw'uyu muhungu na cyane ko amahirwe ye yo kurokoka yari kuri 50%.
Iyi mpanuka yabaye mu kwezi gushize ariko ibijyanye n'uko Suleiman yavuwe byatangajwe muri uku kwezi kwa Nyakanga, nyuma y'uko umwana asezerewe mu bitaro, ndetse byatangajwe ko ubuzima bwe buzakomeza gukurikiranwa.






Ibitekerezo 0