Uyu muvuduko uteza ibibazo kuko ubuzima buribagirana, ugasanga abantu bahorana umunaniro ukabije (stress) ndetse bamwe bagahitanwa na wo.

Gukora cyane ni byiza ariko ntidukwiriye kwirengagiza ko dukora ngo tugire ubuzima bwiza. Ni yo mpamvu hakenewe icyadufasha ku buryo nta na kimwe kibangamira ikindi.

Twifashihije urubuga rwa “Entrepreneur’, hari ibintu bitanu byagufasha kubyaza umusaruro akazi kawe kandi n’ubuzima ntibubangamirwe.

1.Koresha igihe cyawe neza

Jya uhera ku kazi gakomeye kurutaho. Mu gitabo cyamamaye cyitwa ‘Eat That Frog! (Rya kiriya gikeri!), uwitwa Tracy Brian yakoresheshe imvugo y’uwitwa Mark Twain ubwo yagiraga ati “ Iyo uriye igikeri ku ifunguro rya mu gitondo, amahirwe menshi ni uko icyo aba aricyo kintu kibi cyane uba uribukore uwo munsi wose”

Aha icyo bishaka kuvuga ni uko iyo ubanje umurimo ukomeye buri munsi niyo utarangiza ibyo wiyemeje gukora byose, uzumva n’ubundi unyuzwe. Kubanza ikintu gikomeye kandi cy’ingenzi buri munsi ni urufunguzo rw’intsinzi.

Kugira ngo ugere kuri ibi, bisaba ko utegura gahunda y’umunsi wose ntuzigere utangira umunsi udafite urutonde rw’ibyo ugomba gukora umunsi wose, kandi ni byiza kwiha amasaha yo kuba warangije buri kimwe cyose.

2. Ntukemere buri cyose

Umuhate ku murimo wawe ni ingenzi ariko mu rwego rwo kuringaniza akazi n’ubuzima ukwiriye kwiga gukoresha ijambo “oya” kandi ubihagazeho.

Mu gihe uhawe akazi katajyanye n’inshingano zawe, ugomba kukanga ugashyira umutima ku byo ushinzwe, ugakoresha igihe neza.

3. Menya ibyihutirwa, ushake ubikora neza

James Cash Penny watangije ikigo cy’ubucuruzi cyitwa J.C. Penny Retail chain yavuze ko inzira abayobozi bakuru banyuramo ari ukutamenya gutanga inshingano, igihe bazitangira n’uwo baziha mu kazi.

Iyo turi mu kazi ibintu byinshi bidusaba gusaranganya igihe cyacu. Ariko kugira ngo habemo iringanizwa hazakenerwa kubanza guhitamo ibyihutirwa no kubigenera ababikora mu buryo bunoze. Uko urushaho kutigwizaho inshingano ni ko uzabona igihe cyo kwita ku bindi bifite akamaro.

4 . Kwita ku buzima bwawe

Isoko yo gutunganya akazi kawe neza ni ukugira ubuzima buzira umuze. Ukeneye kuba mutaraga kugira ngo ubashe gutunganya imishinga ikomeye. Ugomba gushyiraraho intego zirengera ubuzima bwawe nk’uko ushyiraho intego zo mu kazi.

Ni ngombwa gukora siporo bizakurinda indwara nyinshi. Kandi iyo myitozo ikaba akamenyero.

Byongeye ni na ngombwa kwita ku ifunguro rifitiye umubiri akamaro.

Uretse ibyo, hari na ba rwiyemezamirimo batajya baruhuka ngo basinzire bikwiriye. Birumvikana ko habaho igihe utinda ku kazi kubera impamvu zitunguranye ariko ntibikwiriye kuba akamenyero.

5. Jya usaba ubufasha mu kazi

Ntukagire ubwoba bwo gusaba ubufasha mu gihe ubukeneye. Wasaba uwo mukorana, inshuti cyangwa abo mu muryango kugufasha niba ari ngombwa.