Mu masaha y’igitondo ibara ry’umutuku ni ryo ryari ryiganje mu Mujyi wa Kigali rwagati mu gace kazwimo ubucuruzi, aho imbere ya buri duka wahasangaga ameza cyangwa inyubako nto zirunzemo indabyo zitangwa nk’impano cyane cyane ku munsi wa Saint Valentin.

Abamotari bari basakiwe, buri munota wahuraga n’uhetse umuba w’indabyo yatumwe n’abakundana bashaka kuza gutungura bagenzi babo mu masaha y’umugoroba ubwo akazi kaba gasojwe.

Abanyamakuru bafata amafoto ba IGIHE, bazengurutse hirya no hino muri Kigali bareba uko abantu bari kwizihiza uyu munsi mbonekarimwe mu mwaka.

Mu tuyira dutandukanye tw'umujyi, abafite abakunzi bari mu myiteguro yo kubereka ko babitayeho

Aha yahaga amabwiriza umumotari ngo indabyo amuhaye azigeze aho zikwiriye kujya zigifite umwimerere

Yicaye kuri moto, abonye umucuruzi w'indabyo ashaka kugura izindi

Aba berekanaga impano z'indabyo bamaze kugurira abakunzi

Sosiyete zitwara ibintu nka Vuba Vuba zabonye ibiraka by'abakeneye indabyo kuri uyu munsi

Uyu mukobwa ateze umumotari ajyanye indabyo zo guha umukunzi

Abacuruzi b'indabyo uyu munsi bari babonye abakiliya batandukanye

Abamotari bakora ingendo za buri kanya batwaye indabyo zo guha abakunzi

Aha umucuruzi yafungaga indabyo abihuza n'impano y'umuvinyo

Yari avuye kugura impano yo kugenera umukunzi kuri uyu munsi udasanzwe

Ahacururizwa indabyo hateguwe mu buryo bunogeye amaso

Abacuruza indabyo bafite uburyo butandukanye bazifungamo bakazihuza n'impano nyirazo ashaka kugenera umukunzi we

Mu bikari by'amaduka yo mu mujyi hari hateretse indabyo nyinshi zashyizwe mu mazi ngo zitangirika

Ibiraka byabonetse ku bamotari ngo bageze indabyo ku bashaka kuziha abakunzi babo

Abacuruzi b'indabyo bajyaga kwishakira abakiliya, bakababaza niba baza kugurira abakunzi babo impano

Abantu bari urujya n'uruza ahacururizwa indabyo

Indabyo ziganjemo iz'umutuku n'umweru ni zo zari ziri gucuruzwa muri Kigali

Imodoka zasukaga buri kanya indabyo zo gucuruza kuri Saint Valentin