Urubuga elcrema rwagaragaje ibintu bitandatu by’ibinyoma cyangwa ku bijyanye n'imibonano mpuzabitsina.

1.Kuba udashobora gusama igihe uwo mwakoranye imibonano atasohoye

Ni abantu benshi bafata ibi nk’ukuri bakavuga ko iyo umugabo adasohoye cyangwa igihe yasohoreye hasi umugore adashobora gusama.

Ababukoze ubushakashatsi bagaragaje ko nubwo umugabo mwakoranye imibonano mpuzabitsina yaba atasohoye, hari igihe intanga ziba zasigaye mu miyoborantanga mu mibonano yaherukaga gukorwa zikaba zishobora gutuma umugore asama.

Ubu buryo bwo kuba uwo mwakoranye imibonano atasohoye cyangwa agasohorera hasi bwatumye 22% by’ababukoresheje baterwa inda mu buryo batari biteze.

2.Kuvuga ko gukora imibonano cyane byangiza igitsina

Iki ni ikindi kinyoma abantu bamwe batangirana mu bwana bavuga ko gukora imibonano mpuzabitsina cyane hari ikintu byangizaho igitsina cy’umugore.

Abashakashatsi berekanye ko igitsina cy’umugore gifite ubushobozi bwo gukweduka ntikigire icyo kiba uko igitsina cy’umugabo cyaba kingana kose kandi kikaza kwisubiza uko cyari kiri.

3.Kuvuga ko abagore batagira ubushake bw’imibonano vuba nk’abagabo

Hari abagore cyangwa abagabo bamwe bazi ko abagore batagira ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina vuba ku kigero kimwe n’abagabo, nyamara si byo.

Ubushakashasti bwakozwe na kaminuza ya McGill bwagaragaje ko abagore na bo bavanwa mu byabo n’ikintu runaka babonye nk’uko bigenda ku bagabo ariko bo ngo ntibabitindaho ngo bibatware umwanya.

Ubwo bushashakatsi buvuga ko abagabo cyangwa abagore, bose bibafata iminota icumi gusa kugira bashiturwe n’ibyo bareba muri film za porno.

Ubundi bushakashatsi bwakozwe na kaminuza y’Ubuvuzi ya Washngton bwerekanye ko burya abagore ibyumviro byabo bikururwa cyane n’amashusho babonye kurenza ikintu kibakanze cyangwa ikibashimishije.

Banzuye ko abagore na bo bagira ubushake bwihuse nk’uko abagabo bibabaho ngo ariko ku bagore bo ntibigaragarira buri wese.

4.Ingano y’igitsina cy’umugabo usanga yibazwaho

Ingano y’igitsina cy’umugabo ikunze kwibazwaho na benshi bigatera ubwoba abagore bamwe iyo ari kinini bidasanzwe.

Ubushakashatsi bwakorewe mu Burayi bwerekanye ko 77% b’abagore aribo badaha agaciro ingano y’igitsina cy’uwo bagiye gushaka ahubwo bakita ku gikorwa cyakozwe.

5.Bamwe mu bagabo baziko gukorana imbaraga imibonano ari byo bishimisha umugore

Kuvuga ko umugabo agomba gukoresha imbaraga nyinshi kugira ngo ashimishe umugore we na byo ni ikinyoma cyambaye ubusa nubwo abagabo benshi ariko babizi.

Impamvu ibi ngibi atari byo ni uko umugabo ashobora gushimisha umugore we akoresheje igice cy’igitsina cye cyitwa rugongo.

Aho ngaho buri mugore wese agera ku byishimo bye bitabaye ngombwa ko umugabo akoresha imbaraga.

6.Kumva ko film za porno ari zo zigirwaho ibijyanye n’imibonano

Abantu benshi benda gushakana usanga bafata porno nk’aho ari ishuri bagiye kwigiramo ibyo gukora imibonano mpuzabitsina.

Ubushakashatsi bwagaragaje ko ibikorwa muri porno byose atari ukuri kandi haba harimo gukabya gutangaje bityo ntawe ugomba gukurikiza ibikorerwamo.