Hari imashini zindi zakozwe mbere ya ATM tubona uyu munsi hagambiriwe gukora nkayo, ariko Umwongereza John Shepherd-Barron ni we wakoze ATM ikora ku buryo bujya gusa neza n'izi tubona uyu munsi.
Barron yayivumbuye muri Kamena 1967, maze ayitera bwa mbere kuri banki ya Baclays mu Majyaruguru ya Londres aho yabitsaga amafaranga ye.
Yagize iki gitekerezo ubwo we n’umudamu we Caroline banyuraga kuri banki kubikuza amafaranga yo gukoresha bagasanga yafunze kandi nta na make bafite mu mufuka.
Yaraye atekereza icyo yakora, aza kwigira inama yo gukora icyuma kizajya giha abantu amafaranga bashaka avuye kuri konti zabo bidasabye umukozi n’umwe wa banki kandi ntihazemo no kwiba banki.
Yatekereje gukora ku buryo imashini zizajya zitanga amafaranga ari uko umuntu ashyizemo umubare w’ibanga ugizwe n’imibare itandatu.
Umugore we Caroline yamubwiye ko byaba bibaye birebire, amusaba ko bayigira imibare ine, kuko mu busanzwe uyu mugore yari umuhanga na we ariko adakunda ibintu bimuvuna.
Barron yarabyemeye kuko yari yagize igitekerezo ari kumwe n’umugore we.
ATM ya mbere ijyamo ikarita zikoze muri pulasitike nk’izi tubona uyu munsi yakozwe na Donald Wetzel mu 1969 muri Leta Zunze ubumwe za Amerika ariko yifashishije imashini ya John Stepherd Barron ku kigero cya 75%.
John Adrian Shepherd-Barron, OBE yari umuvumbuzi uturuka muri Ecosse.
Yavutse ku wa 23 Kamena 1925, avukira i Shillong mu Buhinde, apfa ku wa 15 Gicurasi 2010 ahitwa Inverness mu Bwongereza.
Kugeza ubu ku Isi hose habarirwa imashini za ATM zisaga miliyoni eshatu.






Ibitekerezo 0