Nk’uko Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza (PA) bibitangaza, iyo mpeta ni imwe mu mitako Lady Duff Gordon yari yambaye mu ijoro ubwato bwa Titanic bwarohamaga, ku wa 15 Mata 1912, mu mpanuka yahitanye abantu bagera ku 1500.
Yagurishijwe ku wa Gatandatu, tariki ya 29 Ugushyingo 2026, muri cyamunara yateguwe n’ikigo Henry Aldridge & Son, mu Mujyi wa Devizes mu Bwongereza.
Iyi mpeta yashyizwe muri cyamunara n’umwe mu bakomoka mu muryango wa Lady Duff Gordon. Uyu mugore yari yarayiraze umwuzukuru we, John III wa Halsbury, kandi kuva icyo gihe yakomeje kubikwa neza mu muryango.
Impaka ku bwato bw’ubutabazi bwakijije abantu 12 gusa
Mu 1912, Lady Duff Gordon n’umugabo we Sir Cosmo, bari mu bagenzi bo mu cyiciro cya mbere (First Class) bari berekeje muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Barokotse impanuka bakoresheje ubwato buto bw’ubutabazi buzwi nka Lifeboat No 1. Nubwo bwari bufite ubushobozi bwo gutwara abantu 40, bwahagurutsemo burimo abantu 12 gusa, barimo abakozi b’ubwato barindwi.
Nyuma y’impanuka, havutse impaka n’ibihuha by’uko Lady Duff Gordon n’umugabo we bahaye amafaranga abo bakozi kugira ngo batagaruka gutabara abandi bantu bari mu mazi.
Ubwato bwa Titanic bwari bwatangiye urugendo rwabwo rwa mbere ku wa 10 Mata 1912, buvuye ku cyambu cya Southampton mu Majyepfo y’u Bwongereza, bwerekeza i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Bwari butwaye abantu basaga 2.200, barimo abagenzi n’abakozi babwo. Mu ijoro ryo ku wa 14 rishyira ku wa 15 Mata 1912, bwagonze urubura runini rwari mu Nyanja ya Atlantique, burarohama. Abantu bagera ku 1500 bahasize ubuzima.
Ibindi bikoresho byagurishijwe
Muri iyo cyamunara hagurishijwe n’ibindi bikoresho bifite amateka ajyanye n’ubwato bwa Titanic.
Muri byo harimo itike yahaga umuntu uburenganzira bwo kureba Titanic ihaguruka ku cyambu cya Southampton. Yagurishijwe ibihumbi 46 by’Amayero.
Harimo kandi ikarita yanditswe n’umukozi wari ushinzwe itumanaho muri Titanic, wari ufite imyaka 25, ubwo yoherezaga ubutumwa busaba ubufasha igihe ubwo bwato bwari buri kurohama.
Umuyobozi wa cyamunara, Andrew Aldridge, yavuze ko uwo musore yakoze ibikorwa by’ubutwari mu gihe cy’iyo mpanuka. Iyi karita yagurishijwe Amayero 38.100.






Ibitekerezo 0