Diane Lauderdale wo muri Kaminuza ya Chicago yakoze ubushakashatsi atangaza ko akenshi abirabura baryama amasaha atanu n’igice n’aho abazungu bo bakaryama amasaha arenga atandatu.

Abanyamerika bakora ubushakatsi kuby’ubuzima bakoze ikigereranyo basanga ibyo biri mu mpamvu zitera abirabura gusaza imburagihe cyangwa gupfa mbere y’abazungu.

Muri Amerika mu mwaka wa 2009, ikigereranyo cy’imyaka yo kubaho ku birabura cyari imyaka 71, naho ku bazungu ari 76.

Akshat Rathi yakoze ubushakashatsi bwiga kuri icyo kibazo , asanga kutaryama biri mu bitera ibyo bibazo.

Yagize ati “Kutaryama igihe gihagije bitera kugira ibibazo mu mubiri, n’ibibazo by’umubiri bizana izindi ngaruka.”

Umwarimu muri Emory University n’inzobere mu by’ubuzima, James Sherman, yatangaje ko gusinzira neza bifasha umutima gutera neza.

Yagize ati “Mu ijoro abirabura bagira umuvuduko w’amaraso ukabije urusha uw’abazungu inshuro eshatu.”

Mu mwaka ushize wa 2014, Ikigo cy’Abanyamerika gishinzwe gukumira indwara z’ibyorezo( US Centers for Disease Control) nacyo cyabikoreye isuzuma gisanga abirabura badapfa mbere y’abazungu gusa ahubwo banapfa mbere y’abandi bafite ubundi bwoko baba muri Amerika, nk’Abahinde bo muri Amerika cyangwa abanyesipanye.

Abirabura muri Amerika baryama amasaha macye, bituma bapfa imburagihe
Abirabura muri Amerika baryama amasaha macye, bituma bapfa imburagihe