{Uwamariya Yvette, umukobwa uherutse kurangiza Kaminuza mu ishami ry'Ubumenyi bw'Isi yijihije ibirori bye mu buryo budasanzwe, agamije gushimira Imana n'abavandimwe be nyuma y'ibibazo by'urusobe yanyuzemo ubwo yari ku ntebe y'ishuri.}

Uwamariya yabwiye IGIHE ko icyamuteye gutegura ibirori by’akataraboneka, yabitewe ahanini no kuba yarigaga mu buryo bugoye ku buryo atizeraga ko azarirangiza nyamara ku bw’amasengesho, umuhate, gukora n’inkunga y’abavandimwe yabashije kuyarangiza.

Yabwiye IGIHE ko kugira ngo abone amafaranga amubeshaho, byabaye ngombwa ko acuruza M2U za Tigo nubwo yari umunyeshuri muri Kaminuza.

Uko Yezu yakiriwe i Yeruzaremu haraburaho indogobe y'umushishe....
Uko Yezu yakiriwe i Yeruzaremu haraburaho indogobe y'umushishe….
Hagaragaye abavuza amapendo baririmbira umunyeshuri warangije Kaminuza
Hagaragaye abavuza amapendo baririmbira umunyeshuri warangije Kaminuza
Urusisiro rwose rwari rwabukereye
Urusisiro rwose rwari rwabukereye
Bwari ubukwe mu bundi
Bwari ubukwe mu bundi
Mu gushimira uwamufashije mu rugendo rwe rw'amashuri, uyu mukobwa yatanze inka.
Mu gushimira uwamufashije mu rugendo rwe rw'amashuri, uyu mukobwa yatanze inka.
Ababyinnyi barimo n'intore bari babukereye
Ababyinnyi barimo n'intore bari babukereye

Uwamariya yize ahura n’ibibazo by’amikoro

Uwamariya wo mu Murenge wa Cyeza mu Karere ka Muhanga mu kagari ka Kivumu avuga ko kimwe mu bintu byatumye yizihiza kurangiza Kaminuza kuri uru rwego, harimo kuba ubwo yari afite ibibazo bijyanye n’amikoro, ataratekerezaga ko azageza aho arangiza Kaminuza.

Yagize ati {“Umuntu aravuka agakura, kandi ubuzima bugira inzira bugenda bucamo, abantu rero tuba twaragiye tubaho mu buzima butandukanye, kandi abantu bakagenda bakira ibibabaho mu buryo butandukanye. Ni muri ubwo buryo rero hari n’ibimugeraho bikamukora ku mutima noneho ku bantu basenga hari imihigo bagenda bahigira Imana, njyewe bitewe n’uburyo nari narize, numvaga ko byanga bikunda hari ikintu nakora”}

Akomeza agira ati {“Njye niga, nagiye mpura n’ibibazo by’amikoro ariko nagiye mbiragiza Imana, umunsi mukuru wanjye rero kuwukoresha, ubundi nambaye kuri 21 ariko umunsi tuwizihiza ku Cyumweru tariki 24 Kanama 2014, intego y’umunsi wanjye, yari ugushimira Imana no kwitura ababa baragize uruhare mu kwiga kwanjye kuko nari narabikoze bingoye.”}

Gucuruza M2U na Tigo Cash yiga muri Kaminuza, inzira yo kwigobotora mu bibazo by’amikoro

Imwe mu nzira Uwamariya avuga yamufashije kwikura mu bibazo yahuye nabyo ni ugushirika ubute agakora nubwo ibyo yakoraga byitwaga ko ari bito.

Aha yagize ati {“twe twashyize hasi amaboko turakora, ntitwakoze ibintu bihambaye, twakoze ibintu biciriritse, twicururiza Me2U za Tigo turi ku ishuri, nkanakora Tigo cash nibyo byamfashije kugera ku rwego rw’umunsi nafatiyeho impamyabushobozi yanjye.”}

Uwamariya yahaye inka umusore wamufashije mu myigire ye

Ubwo yizihizaga ko yahawe impamyabumenyi ya Kaminuza, Uwamariya yatanze inka ku musore umwe w’inshuti ye magara. Mu gihe bamwe bakekaga ko uyu musore ari inshuti ye by’abasore n’inkumi, bo berekanye ko atari ko bimeze ahubwo urukundo rwabo ari urwa kivandimwe runagamije gufashanya.

Uwamariya abwira IGIHE yagize ati: {“Ubundi njye iyo umuntu ankoreye ikintu cyiza ndakizirikana, iyo ankoreye ikibi singiha agaciro, ahubwo bimbera inzira yo gutegura ibiri imbere,…Uwo nahaye inka ni uwamfashije, ntacyo dupfana twaramenyanye gusa, twarahuye turaganira. Akenshi abahungu n’abakobwa iyo baganiriye baganira baganisha ku rukundo, kuri twe siko byagenze, twarahuye turaganira twiha intego yo kurwanirana ishyaka, rero hari abantu benshi basezeranya abandi ibintu ntibabikore, ahubwo bigasigara ku munwa gusa, we rero ibyo yansezeranyije yarabikoze, niyo mpamvu namuhaye inka, numvaga kubigumana muri njye atari byo, iriya nka rero nayimuhaye mu buryo bw’ikimenyetso kigaragaza ko ibyo yakoze byose nabihaga agaciro. Ntabwo ari Cherie wanjye, nta na gahunda y’uko twe twabana ahubwo tubana nk’abavandimwe.”}

Uwamariya ntiyita ku by’amadini ahubwo ashyira imbere ubumuntu

Uburyo uyu mukobwa avuga n’uko abanye n’abantu, bituma wibaza idini yaba asengeramo. Igitangaje ni uko kuri we idini ritamucira ishati.

Yagize ati {“Nta dini njyewe ngira, gusa nkunda Imana kandi nkunda abantu bayo, ku bigendanye n’idini nta dini ngira pe! Njye nsengera mu rugo, aho nshatse nsengera aho bapfa kuba bavuga ibintu bitagendanye n’ibinyoma cyangwa ngo bihimbaze…mu rusengero umuntu aravuga ngo mwige kubabarira ariko we ntabikore, ubwo rero ku rwego ndiho n’uko niyumva, sinkunda kujya ahantu baba bari gucirana imanza, iyo numva bibaye ngombwa nakumbuye guterana, ahantu numvishe binjyamo vuba njya aho, ubundi nkunda kwisomera Bibiliya gusa.”}

Isomo ku rubyiruko cyane cyane abahura n’ibibazo mu myigire kubera amikoro

Aganira na IGIHE, Uwamariya yavuze ko hari isomo yifuza gusangiza abantu bose cyane cyane urubyiruko.

Yagize ati {“Icyo umuntu yakwiga ni ukwihanganira ibigeragezo agenda ahura nabyo, niyo nzira yonyine iriho yo gutsinda. Ikindi kandi kumenya gushimira umuntu wakugiriye neza ni ibintu bikuza imibanire n’abandi. Cyane ndabwira abanyeshuri ko iyo uhuye n’ibibazo wenda bijyanye no kubura amafaranga y’ishuri cyangwa watereranwe n’abavandimwe inzira iriho si ukwiyandarika, twe twashyize hasi amaboko turakora, ntibakaganye ahubwo bajye bashakisha.”}

Uwamariya Yvette ni umwe mu banyeshuri barangije Kamunuza muri uyu mwaka. Ubu afite Impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu ishami ry’Ubumenyi bw’Isi. Atuye i Muhanga ari naho akomoka.

[email protected]