Muri abo harimo El Chapo, Umucuruzi w’ibiyobyabwenge wamenyekanye ku Isi, Leta z’ibihugu zahagurukiye guhiga maze bikarangira atawe muri yombi mu 2019.
Amazina ye yahawe n’ababyeyi ni Joaquin Archivaldo Guzman Loera wavutse tariki 4 Mata 1957. Yavukiye mu muryango wari ukennye mu mu ntara ya Sinaloa mu majyepfo ashyira Iburengerazuba muri Mexico.
Iyi ntara izwiho kuba indiri y’amabandi ndetse n’ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge ku rwego rwo hejuru.
Joaquin Guzman wamenyekanye nka “El Chapo” akomoka kuri Emillio Guzman Bustillos na nyina Maria Consuelo Loera Perez.
El Chapo yinjiye mu bucuruzi bw’ ibiyobyabwenge byemewe mu 1980 ubwo yajyaga mu itsinda ryitwa “Guadalajara” ryacuruzaga ibiyobyabwenge.
Uretse ibiyobyabwenge, El Chapo yagiye anashinjwa ibindi byaha birimo umutekano muke, ubwicanyi, ruswa n’andi manyanga yose akoreshwa muri ubu bucuruzi. Ibi byose byatumye aba umwe mu bantu bahigwa bukware.
Ubusanzwe izina “El Chapo” ni ijambo risobanura umuntu mugufi mu rurimi rw’iki-Espagnol. Guzman ni umugabo wa metero 1.68 ari nayo mpamvu bamwise El Chapo kuko ari mugufi.
Itsinda yari akuriye ry’abacuruzi b’ibiyobyabwenge “Sinaloa” ryagenzuraga hagati ya 40-60% by’ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge muri Mexique. Amafaranga yavaga muri ubwo bucuruzi yabarirwaga muri miliyari 3$ ku mwaka.
El Chapo yari yaracukuye inzira munsi y’ubutaka yo kunyuzamo ibiyobyabwenge no kwihishamo mu gihe yabaga ari guhigwa n’inzego z’umutekano muri Mexique.
Ibi byanatumye yitwa Osama Bin Laden muri ubu bucuruzi kubera amayeri yakoreshaga mu kwihisha.
“El Chapo” Guzman yagiye afatwa kenshi agafungwa akongera akarekurwa. Gufungurwa kwe hagiye havugwamo za ruswa yatangaga.
Tariki 11 Nyakanga 2015 yatorotse gereza ya “Altiplano” muri Mexique rwagati anyuze mu nzira yo munsi y’ubutaka hifashishwa na moto.
Muri Mexique hari aho El chapo afatwa nk’intwari bamuririmba bakanamutaka mu bwoko bw’injyana yabo yitwa “Narcocorrido” mu majyaruguru y’icyo gihugu.
Bivugwako uyu mugabo yari yaracukuye inzira zo munsi y’ubutaka ziri ahantu hatandukanye zigera kuri 62 zambukiranya Mexique zikagera muri Amerika zo kunyuzamo no gukora ubwo bucuruzi butewe bw’ibiyobyabwenge.
Umukinnyi wa Filimi akaba n’umwanditsi Sean Penn niwe wakoranye ikiganiro ‘interview’ na “El chapo” bari mu ishyamba nyuma biza kujya mu kinyamakuru cyandika cyitwa “Rolling Stone”. Bikavugwa ko iyi “interview” ariyo yashingiweho mu kumenya amakuru yaho “El Chapo” aherereye.
Benshi mu bakomoka kuri “El Chapo” barimo Umwana we Edgar Guzman Lopez n’abavandimwe be bakurikiye inzira nk’iye yo kwishora mu bucuruzi bw’ibiyobyabwenge ariko ntibyabahiriye kuko bagiye bapfa.
“El Chapo ari muri gereza ya “Puente Grande” muri Mexique hagati y’umwaka wa 1993-2001 yari yemerewe inzoga, ibiyobyabwenge no gutera akabariro kugira ngo bikomeze kumuhuza.
Kimwe nk’abandi banyabyaha ruharwa ku Isi hari harashyizeho igihembo cya miriyoni 5$ ku muntu uzabona “El Chapo” yari yarashyizweho na Guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Uyu mugabo wafatwaga nk’imana y’ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge hari filimi nyinshi zagiye zisohoka zivuga ku buzima bwe ndetse izindi zikamwitirirwa harimo nk’iyitwa “El Chapo”, “Drug Lords” na “The day I met El Chapo”.
Muri Nyakanga 2019, El Chapo yakatiwe gufungwa burundu. Ubu afungiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri gereza ya “ADX Florence” iherereye muri leta ya “Colorado”.


Ibitekerezo 0