Amagambo nka MCM, WCW, TBT, DM, LOL ni zimwe mu mpine bamwe bakoresha ku mbuga nkoranyambaga, ndetse hakaba n’abazikoresha batazi n’icyo zisobanura.

Urubuga Ibtimes ruvuga ko mu gihe abiganjemo urubyiruko n’abakunda gukoresha imbuga nkoranyambaga usanga aya magambo bayasobanukiwe cyane, hari n’abandi baba batagira na rimwe bumvamo kandi bayakoresha.

Amwe muri aya magambo usanga yarakoreshwaga mu myaka 20 ishize na mbere yaho, bityo bikagorana kuba wamenya ngo ijambo runaka ryakomotse he, kuri inde?

Twagerageje kubashakira bimwe mu bisobanuro by’amagambo y’impine na Hashtag bikunze gukoreshwa ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye zirimo Twitter, Facebook, Instagram n’izindi.

LOL (Laughing Out Loud): Iri ni ijambo rikunze gukoreshwa igihe umuntu ashaka kugaragaza ko ikintu runaka gisekeje cyane, hari n’abahitamo gukoresha mdr (mort de rire), bishatse kwerekana ko ibitwenge ari byinshi.

OMG (Oh My God): Iyi mpine ikunzwe gukoresha igihe umuntu ashaka kugaragaza ko ibyo asomye cyangwa abwiwe bitangaje cyangwa se bibabaje ku buryo kubyakira bitaba byoroshye.

ILY (I Love You): Iri naryo rikoreshwa igihe umuntu ashaka kubwira undi ko amukunda ariko adashaka kubyandika mu magambo arambuye.

Bae (Before Anyone Else): Iri ni ijambo rikoreshwa igihe umuntu ashaka kugaragaza ko umuntu ari inshuti ye iziruta zose (ashobora kuba umuhungu cyangwa umukobwa).

MCM (Man crush Monday): Iri jambo rikunda guherekeza ifoto y’umugabo cyangwa umusore, uyishyiraho ahamya ko uwo avuga ari uw’igikundiro kandi amwiyumvamo. Si ngombwa ko aba ari umuntu baziranye bafitanye umubano wihariye kuko ashobora no kuba atamuzi amaso ku yandi ariko yakwitegereza ifoto ye akamubonamo ubwiza buhambaye.

WCW (Women crush Wednesday): Kimwe na MCM, WCW naryo n’ijambo rikunze guherekeza ifoto y’umugore cyangwa umukobwa ubonamo ubwiza budasanzwe. Hari n’abarikoresha kugira ngo bagaragaza ko uwo muntu bamwiyumvamo kandi bamuha agaciro gakomeye.

TBT (Throwback Thursday): Iri jambo rikunze gukoreshwa igihe ifoto cyangwa amagambo runaka yanditswe ku mbuga nkoranyambaga afite icyo yibutsa cyabaye mu myaka yashize.

L4L (Like for Like): L4L ni ijambo rikunze gukoreshwa cyane kuri Instagram aho uryanditse aba ashaka kubwira abamukurikira ko ukunze ifoto ye nawe abimwishyura.

YOLO (You only live once): Iri jambo rimaze igihe kitari gito rikunze gukoreshwa igihe umuntu ashaka kugaragaza ko yishimiye kuba ariho kandi akora ibishoboka byose buri munota akawubaho neza uko bishoboka kuko kubaho ari rimwe, iyo ushizemo umwuka byose biba birangiye.

TGIF (Thank God it's Friday): Iri jambo rikunze gukoreshwa kuwa Gatanu aho umuntu uryanditse aba ashimira Imana ko icyumweru kirangiye aho agiye gutangira impera z’icyumweru (weekend), zikunze kurangwa no gusohoka no kwinezeza mu buryo butandukanye.

IMO (In my opinion): Iri jambo rikoreshwa igihe ibyo umuntu yanditse cyangwa se agiye kwandika ari ibitekerezo bye bwite ku buryo abona cyangwa yumva ingingo runaka.

TBH (To be honest): TBH ni ijambo ry’impine rikunze gukoreshwa ku mbuga nkoranyambaga igihe umuntu ashaka kugaragaza ko ibyo agiye kuvuga ari ukuri cyangwa ariko abyemera.

TMI (Too much information): Iri jambo rikoreshwa igihe umuntu ashaka kugaragaza ko ibyanditswe ku mbuga nkoranyambaga cyangwa amashusho yashyizweho arimo amakuru bwite bitari ngombwa ko abandi bantu bamenya. Ni nko kugaragaza ko harimo kurengera no kwishyira ku karubanda kandi bitari ngombwa.

OOTD (Outfit of the day): Iri ni ijambo rikunze gukoreshwa n’abakunzi b’imideli mu rwego rwo kwereka ababakurikira ku mbuga nkoranyambaga uburyo bambaye muri uwo munsi. Umuntu ashobora no kurikoresha ku ifoto y’umuntu ashaka kugaragaza ko kuri uwo munsi ariwe abonye wambaye neza kurusha abandi.

FOMO (Fear of missing out): Iri naryo ni ijambo rikunze gukoreshwa cyane ku mbuga nkoranyambaga igihe umuntu ashaka kugaragaza ko afite impungenge zo gucikanwa n’amahirwe yo gukora cyangwa kubona ikintu runaka.

TTYL (Talk to you later): TTYL ni ijambo rikunze gukoreshwa igihe ushaka kwereka umuntu mwaganiraga (chat) ko muri ako kanya utari bubashe kuvugisha ahubwo muza gukomeza ibiganiro nyuma.

DM (Direct message): Impine DM ikunze gukoreshwa igihe umuntu hari nk’amakuru ku kintu runaka yatanze noneho agasaba abifuza ibisobanuro birambuye kumwoherereza ubutumwa bwihariye, aho kwandika aho bose babireba.

JK (Just kidding): Iri ni ijambo ry’impine rikoreshwa igihe umuntu ashaka kugaragaza ko ibyo yari amaze kuvuga byari urwenya atari akomeje.

BRB (Be right back): BRB naryo ni ijambo ry’impine rikoreshwa ku mbuga nkoranyambaga, by’umwihariko igihe ushaka kubwira uwo mwaganiraga ko hari ibindi ugiye gukora cyangwa hari aho werekeje muza gukomeza ikiganiro nyuma y’igihe kitari kirekire.

[email protected]