Ibanga ry'abashaka kwigarurira imitima ya benshi mu bikorwa by’ishoramari ni ukwita ku bakiliya babagana binyuze mu kubaha serivisi zitomoye kandi zibaneza.
U Rwanda ni kimwe mu bihugu byateye intambwe mu rwego rw’ubukerarugendo cyane ko inyungu ruvanamo izamuka buri mwaka, ubu igeze kuri miliyoni $440 ivuye kuri miliyoni $200 mu 2010.
Iyo uzengurutse mu bice bitandukanye by’isi by’umwihariko ukanyura ku bibuga by’indege, usanga hari abateye intambwe yo guhaza indoto z’ababinyuraho, babateganyiriza ubwogero bugezweho bubafasha kugama izuba ndetse no kugorora umubiri ku bashaka koga.
CNN dukesha iyi nkuru yakusanyije ibibuga by’indege biri mu bikomeye ku isi bifite ubwogero buteye amabengeza, uhereye kuri Punta Cana International Airport yo muri Repubulika y'Abadominikani kugeza kuri John F. Kennedy International Airport muri New York.

Ikibuga Mpuzamahanga cya Punta Cana biteganyijwe ko ubwogero bwacyo buzafasha abantu kwizimya ubushyuhe kizatahwa mu Ukuboza 2017. Iki kibuga cyakiriye ibihangange mu muziki nka Beyonce, Jay Z na Jennifer Lopez, cyanyuzeho abagenzi barenga miliyoni n’ibihumbi 600 berekeza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu mwaka ushize.
Ubwogero bwubakwa bushobora gukoreshwa n’abagenzi bategereje gufata izindi ngendo. Ubwo kuri Punta Cana, bwubatswe hafi n’ahagenewe kunyura abanyacyubahiro hakorewe inyigo n’umunyabugeni Antonio Segundo Imbert.

Ibindi bibuga by’indege bifite ubwogero bushamadukirwa na benshi mu babinyuraho:
1. Ikibuga Mpuzamahanga cy'Indege cya Hyatt Regency Orlando muri Florida
Ubwogero buri kuri iki kibuga bugaragara neza mu buryo bwose kuko ububona kuva ukiri mu ndege mu kirere kugeza imaze kururuka.
Abahagana bateguriwe intebe zo koteraho akazuba kandi ziteye ahantu hasa n’ahari amahumbezi bituma abagenzi benshi babanza kuhanyura bakagarura agahenge mbere yo gufata indege.

2. Ikibuga cy'Indege cya Grand Hyatt Dallas Fort Worth muri Texas
Ubu bwogero bwubatse mu bushorishori bw’inyubako ya hoteli igezweho yitwa Grand Hyatt DFW iherereye hafi ya Grand Hyatt Dallas Fort Worth Airport. Ubu bwogero bufite ibikoresho by’ibanze bikenerwa, bunafite aho ababukoresha bitegurira mu byumba byabugenewe, ahantu hahehereye.

3. Ikibuga cy'Indege cya Singapore Changi
Iki kibuga cy’indege giherereye muri Singapore muri uyu mwaka cyanditse amateka yo kuza ku isonga ku nshuro ya gatanu yikurikiranya ku rutonde rw’ibihembo bya ‘Skytrax World Airport Awards’, hashingiwe ku mahitamo y’abakunda gukora ingendo z’indege. Ubwogero bwo hejuru buri kuri Singapore Changi Airport buri mu bituma yigarurira ugushaka kwa benshi.

4. Ikibuga Mpuzamahanga cy'Indege cya Hamad muri Qatar
Iki kibuga giherereye i Doha muri Qatar, gifite ubwogero bwa metero 25 z’ubugari, buha ubwisanzure abagenzi bahanyura.
Ikibuga Mpuzamahanga cya Hamad gifite inzu yagenewe imyitozo muri hoteli yayo aho banavura amavunane.

5. Ikibuga cy'Indege cya Novotel Bangkok Suvarnabhumi
Ubwogero bwo kuri iki kibuga buherereye kuri hoteli yitwa Novotel Suvarnabhumi Airport Hotel.
Akabari kateganyirijwe kwita ku bagana kuri ubu bwogero buzengurutswe n’ubusitani buteye amabengeza gakora kuva saa mbiri za mu gitondo kugeza saa yine z’ijoro.

6. Ikibuga cy'Indege cya Fraimont Vancouver muri Canada
Iki kibuga cy’indege yanditse amateka ku myubakire yacyo idatuma amajwi
asohoka hanze. Umwihariko wundi ifite ni ubwogero buhebuje bukirimo imbere aho abakigana bashobora kogera.

7. Ikibuga cy'Indege cya Westin Detroit Metropolitan
Ikibuga cya Westin Detroit Metropolitan kiri muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika gifite ubwogero bukundwa na benshi, hafi yabwo hari ibindi bikoresho nkenerwa ku bashyitsi bagisura.

8. Ikibuga cy'indege cya Hilton Munich cyo mu Budage
Ikibuga cy’indege cya Hilton Munich gifite ubwogero bw’akataraboneka bufasha abagenzi kuharuhukira bafata ubuyanja.
Kuri iki kibuga gifite na hoteli y’inyenyeri eshanu gifite sauna massage, gym irimo buri kimwe n’imyambaro yo kogana igurishwa ku bashyitsi baje batayitwaje.





Ibitekerezo 0