Aba bana b’abahungu nyuma yo gusuzuma iryo ryino no kurikoreraho ubushakashatsi basanze rimaze imyaka iri hagati y’ibihumbi 580 na 550.
Impuguke mu mihindukire y’umubiri w’umuntu n’ubumenyi bw’amateka, Amelie Viallet w’imyaka 39 nyuma yo kubikorera ubushakashatsi yatangaje ko iryo ryinyo ryari rinini nkiry’umuntu mukuru ariko ko batabashije gutahura niba ryari iry’umugabo cyangwa umugore.
Agace basanzemo iryo ryinyo hashize imyaka isaga 50 hari abahanga bagakoreyemo ubushakashatsi, bahasanga ibisagazwa 140 by’amagufa y’abantu babayeho mu myaka ibihumbi 450 ishize muri ako karere ka Tautavel mu Bufaransa.
Umuhanga mu bijyanye n’amateka y’ikiremwamuntu, Yves Coppens, yavuze ko impamvu iri ryinyo ryahawe imyaka ibihumbi 550, bagendeye ku mateka yaranze aho hantu barisanze.
Agira ati “ Niba iryo ryinyo ryarageze hano rivuye mu kandi gace, tuzabyigaho tubimenye neza, Ariko ubushakashatsi twakoze bwizewe bugaragaza ko nyir’iri ryinyo yarikukiye hano ryatoraguwe.”




Ibitekerezo 0