Uzabona abantu benshi bakunda kugira iminwa ishishutse, ibiganza bisusumira, gucika umusatsi cyangwa n’ibindi, ariko ni gake cyane uzabona uwibaza ku mpamvu yabyo cyangwa ngo agane abavuzi.
N’ubwo ibi bimenyetso byoroshye bititabwaho, kenshi usanga biba bifite impamvu ibyihishe inyuma.
Nk’urugero, uzasanga abagore benshi bapfuka umusatsi mu gihe bari konsa cyangwa batwite. Nubwo kenshi ibi bifatwa nk’ibisanzwe kandi bidafite icyo bitwaye, gupfuka umusatsi bishobora kugaragaza ikindi kibazo kidasanzwe.
Dore zimwe mu mpamvu zitera gupfuka umusatsi:
Umuhangayiko
Abahanga bavuga ko imisemburo umubiri uvubura mu gihe cy’umuhangayiko ibuza umusatsi kumera no gukomeza gukura. Ibi bituma umusatsi udakura cyangwa ugacika.
Ikindi kandi, guhorana umuhangayiko igihe kirekire bishobora no kugutera kubura umusatsi burundu, bityo ukaba wazana uruhara ukiri muto.
Uburwayi bwa alopecia areata
Ubu burwayi buterwa no kuba umubiri uri kwirwanya ubwawo (autoimmune disease). Aha, abasirikare b’umubiri bangiza utwenge two ku ruhu, bityo bigatera gutakaza umusatsi ku bice bitandukanye by’umubiri cyane cyane ku mutwe no mu maso.
Kubura intungamubiri zihagije
Inzobere zitanga inama yo kurya indyo ikungahaye ku ntungamubiri (proteins) kubera ko zifasha umubiri mu buryo bwinshi nko gukura kw’imikaya, gukora imisemburo umubiri ukenera ndetse n’ibindi.
Iyo zabaye nke mu mubiri, bituma izakoreshwaga mu gukuza umusatsi zikoreshwa mu bindi bikorwa by’ingenzi umubiri ukenera, bityo umusatsi ntukure cyangwa se ugacika.
Gucika umusatsi bishobora kuba ikimenyetso cy’ubundi burwayi butandukanye nka mburugu, diabète n’izindi. Ibi biterwa no kuba ubu burwayi bwangiza imikorere imwe n’imwe y’umubiri, harimo no kubuza umwuka gutembera ahantu hamwe na hamwe nko mu twenge two ku mubiri dukuriramo umusatsi, bityo ukaba wareka gukura cyangwa ugacika.
Burya umubiri wacu uratuganiriza. Ikintu cyose kibaye ku mubiri kiba gifite icyo kivuze cyaba cyoroshye cyangwa gikomeye. Ni yo mpamvu inzobere mu by’ubuzima zitugira inama zo kugana ivuriro mu gihe tubonye impinduka zidasobanutse ku mubiri wacu.






Ibitekerezo 0