Hasanzweho porogaramu cyangwa uburyo bukoreshwa mu bikoresho by’ikoranabuhanga bihinduramo amagambo inyandiko ariko bukandika buri kimwe cyose kivuzwe n’amagambo y’amakosa [voice typing tools].
Google AI Edge Eloquent ikoresha ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano [artificial intelligence], rifasha mu gukura mu nyandiko amagambo y’amakosa, ayasubiwemo cyangwa avugwa n’umuntu mu gihe agishakisha andi yo kuvuga nka ‘um’, ‘ah’ n’andi menshi [filler words].
Kimwe mu bintu byiza ni uko iyi porogaramu ikora bidasabye internet, igihe cyose wamaze kuyimanura muri telefone yawe.
Mu gihe wifuza ko inyandiko yawe inozwa kurushaho, ushobora gufungura uburyo bukoresha internet [cloud mode] bwifashisha ikoranabuhanga rihanitse rya Google mu gusukura inyandiko yawe.
Nyuma yo kuvuga amagambo ushaka, porogaramu iguha amahitamo yo guhindura amagambo yawe mo ingingo z'ingenzi [key points], cyangwa se ikayagira inyandiko yanditse mu buryo bwa kinyamwuga [formal] ngufi, cyangwa indende.
Inabika amateka y'ibyo wakoze ku buryo ushobora gushakisha inyandiko zakozwe mbere, ukareba umuvuduko w'amagambo uvuga ku munota, ndetse ukanareba n'umubare wose w'amagambo yavuzwe.
Nubwo kugeza ubu iboneka gusa ku bikoresho bya Apple, ibisobanuro by'iyi porogaramu bigaragaza ko verisiyo y'ibikoresho bikoresha sisitemu ya Android izasohoka vuba.





Ibitekerezo 0