Iri shyamba rikiri rito, riragaragaza ko rizakura rikaba ryiza. Ryitezweho kuzaba ahantu nyaburanga hubatse hoteli yitwa “Rosemont Hotel and Residences”. Iri shyamba kandi rifite umurambararo wa metero kare miliyoni ebyiri, hanyuma ritahwe ku mugaragaro mu 2018.

Metero kare 75,000 z’iri shyamba zizaba zihereyeye hejuru muri etaje ya gatatu y’iyi hoteli, aha hose ngo hazajya hafasha abakiliya bayo kubona akayaga, amazi atemba iruhande rwabo n’ibindi byiza.

DJ Armin uyobora Ikigo Mpuzamahanga mu by’ubugeni (ZAS International) yagize ati “Aha hantu ntacyo hakoraga, ni bwo twatekereje uko dushobora kuhabyaza ahantu ho kuruhukira muri uyu Mujyi kugira ngo tubonere abatugana ahantu nyaburanga bifuzaga, iri shyamba rizajya ritanga aho kuruhukira mu bihe by’impeshyi.”

Aha hantu kandi ngo hazaba ahantu heza ho gusohokanira umuryango wawe, mukishima kandi ku giciro kiri hasi.

Umujyi wa Dubai usanzwe uzwiho kugira ubushyuhe buri hejuru ku kigero cya dogere Celsius 37.

Kuri benshi bibaza ukuntu aha hantu hazaboneka amazi, abahanga bavuga ko bazakoresha ikoranabuhanga rihanitse aho umwuka uzajya uturuka mu byuma (air conditioners) by’iyi hoteli ari wo bazajya babyazamo amazi azifashishwa aho ngaho.

Iri shyamba rishya rya Rosemont rirafatwa nk’ibyiza nyaburanga bishya isi yungutse, gusa ngo si ibyo gusa kuko rizanifashishwa mu buryo bwo kwigisha abantu.

Gusa abahanga bavuga ko mu gihe isi yugarijwe n’igabanuka ry’amashyamba, bishobora kuzaba ibibazo mu gihe n’azaba ahari azaba akomeje kubakwamo inzu z’amacumbi ndetse n’ibindi bikorwa bitandukanye.

Hoteli iri muri irishyamba ngo yitezweho kuzajya iganwa n'imiryango igiye kwinezeza kubera ubwiza bwaryo
Hoteli iri muri irishyamba ngo yitezweho kuzajya iganwa n'imiryango igiye kwinezeza kubera ubwiza bwaryo
Abakiliya bayo ngo bazajya bishimira akayaga n’amazi atemba azajya aba aturuka muri ibi biti
Abakiliya bayo ngo bazajya bishimira akayaga n’amazi atemba azajya aba aturuka muri ibi biti
Amazi azajya aturuka hejuru mu biti azajya yifashishwa mu bikorwa binyuranye
Amazi azajya aturuka hejuru mu biti azajya yifashishwa mu bikorwa binyuranye
Umujyi wa Dubai warangwaga n'ubushyuhe bwinshi ugiye kubona ahantu hari amafu abantu bazajya bajya kuruhukira
Umujyi wa Dubai warangwaga n'ubushyuhe bwinshi ugiye kubona ahantu hari amafu abantu bazajya bajya kuruhukira