{Kohereza ubutumwa bugufi bwanditswe kuri telefone igendanwa ni bumwe mu buryo bukoreshwa n’abantu b’ingeri zitandukanye mu guhanahana amakuru ku buryo bwihuse. }

Ubu buryo buremewe gukoreshwa no mu kazi, aho umukoresha yandikira umukozi cyangwa se umukozi nawe akaba yakwandikira umukoresha. Ariko bisaba ubwitonzi iyo ku byo wandika n’uburyo ubyandikamo. Ushobora kwandikira umukoresha wawe ubutumwa bugufi(sms) bwumvikana mu nteruro imwe cyangwa ebyiri mu gihe byakagutwaye iminota igera ku icumi uramutse umuhamagaye.

Urubuga heragenda rutangaza ko ubutumwa bwanditse bufite agaciro kurusha ijambo wavuze imbonankubone cyangwa se iryavugiwe kuri telefone bitewe n’ubwoko bw’ubutumwa.

Iyo ugiranye ikiganiro rusange n’Umuyobozi runaka akagira uburyo akungura cyangwa se akunezeza mu byo yavuze, si byiza kumutega nyuma y’ikiganiro ngo umushimire kuko akenshi ntanabyibuka. Ariko iyo umwandikiye, bigira icyo bisiga ku mutima we.

Ikindi kandi, iyo ukorana n’abantu muri mu kigero kimwe cy’imyaka muba muri inshuti kurusha uko muhujwe n’akazi, kwandikirana biroroha kuko bidasaba kwitwararika cyane.

Urajye witonda ariko iyo ugiye kwandikira umukoresha wawe, umugomba icyubahiro bitewe n’uko akuruta, agukuriye mu kazi, agomba kukugiraho ishusho nziza. Nuramuka umwandikiye uko wandikira abo mungana, ashobora kudasobanukirwa imvugo yawe. Ni byiza ko wamwandikira witaye kuri ibi bikurikira:

1. Si byiza kumenyesha ibintu bikomeye ubinyujije mu butumwa bugufi. Niba hari impamvu ituma usiba akazi, hari akazi kihutirwaga utatunganyije, hamagara umukoresha umubwire.

2. Si byiza kumenyesha amakuru mabi cyangwa se ibyago ukoresheje sms

3. Irinde inyandiko zihinnnye (cg(cyangwa), coz(because), 4get(forget), thx(Thanks), ..) si buri muntu uzizi kuko nta shuri rizigisha

4. Irinde kugaragaza amarangamutima mu myandikire yawe. Niba ubabaye, wishimye wibigaragaza kuko akazi n’amarangamutima ntibijyana. Rasa ku ntego kandi wandike bike, usome kenshi ubutumwa bwawe mbere yo kubwohereza ndetse niba hari uwo muri kumwe umubwire agufashe kunyuza amaso mu byo wanditse.

5. Koresha ubutumwa bugufi mu gihe gikwiye ntibukakubere uburyo bwa mbere bw’itumanaho. Nubwo byemewe kwandikira umukoresha wawe, abo mukorana mu kazi ndetse n’abakiriya, koresha ubutumwa bugufi mu gihe cyabugenewe, umenye aho ukoresha telefoni, email n’ibindi.

Jya wita cyane kuri sms woherereza Umuyobozi wawe mu kazi
Jya wita cyane kuri sms woherereza Umuyobozi wawe mu kazi